Ibihugu bitatu muri bitandatu bigize EAC bimaze gupfusha abaperezida bakiri ku butegetsi, Kenya gusa ikaba ariyo yamupfushije ibintu bikarangira mu mahoro.
Kenya niyo yabimburiye ibindi gupfusha umuperezida akiri ku butegetsi, ikurikirwa n’u Rwanda narwo rwapfushije umwe, naho u Burundi bupfusha babibiri kandi mugihe kigufi cyane !
Muri rusange ubutegetsi muri Kenya bwagiye buhererekanywa mu mahoro uretse muri 2007 kuko nyuma y’amatora yabaye muri uwo mwaka havutse imvururu bikaba ngombwa yuko hashyirwaho ubutegetsi buhuruweho n’abari bashyamiranye muri politike !
Jomo Kenyatta
Perezida wa mbere wa Kenya yari Jomo Kenyatta wagiye ku butegetsi m’Ukuboza 1964 akabuvaho mu 1978 kubera urupfu. Nubwo hari abahwihwishije yuko Jomo Kenyatta yaba yarishwe n’amarozi ariko byemejwe yuko yazize urw’ikirago.
Nyuma y’urupfu rwe, Kenyatta, yasimbuwe mu ituze n’uwari Visi Perezida we, Daniel Arap Moi, nawe abuvaho asimbuwe mu mahoro na Mwai Kibaki wari umaze gutsinda mu matora y’amashyaka menshi muri 2002.
Muri 2007 Kibaki yiyamamarije manda ya kabiri, komisiyo y’amatora itangaje yuko ariwe wegukanye umwanya wa Perezida wa Repubulika, imvururu ziratangira n’amaraso arameneka. Mu guhosha izo mvururu hashyizwe guverinoma y’inzibacyuho, Minisitiri w’intebe aba Raila Odinga bari bahanganye mu matora !
Kibaki, wagumanye umwanya wa Perezida, nawe yasimbuwe mu mahoro na Uhuru Kenyatta muri Mata 2013. Uhuru uziyamamariza manda ya kabiri ari nayo ya nyuma muri Kanama uyu mwaka.
Igihugu cy’u Rwanda ntabwo wavuga yuko aricyo cyahuye n’akaga gakomeye kurusha ibindi bigize EAC, kuko jenoside yarukozwemo nta handi yigeze iba muri ibi bihugu bigize umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika, no ku isi imaze kuba hake cyane !
Rwanda Ababiligi bayijugunyiye icyo bise ubwigenge mu 1961, Perezida w’igihugu aba Dominique Mbonyumutwa. Rwiswe Repubulika muri Nyakanga 1962, Gregoire Kayibanda aba Perezida wayo. Muri Nyakanga 1973 kwari ukwezi Kayibanda yagombaga kuba yizihiza imyaka 11 ari ku butegetsi nka Perezida wa Repubulika ariko Juvenal Habyarimana aba kidobya, amukorera kudeta mu ntangiriro z’uko kwezi kwa Nyakanga !
Mu bihugu bigize EAC Habyarimana niwe Perezida wa Repubulika wa kabiri wapfuye ari ku butegetsi, nyuma ya Kenyatta. Perezida Habyarimana ariko we yapfuye yishwe.
Yateguye jenoside, aba mu bambere bayiguyemo. Yishwe muri Mata 1994, ashigaje amezi tatu ngo yizihize imyaka 21 ku butegetsi.
Habyarimana Juvenal
Habyarimana yasimbuwe by’agateganyo na Theodore Sindikubwayo muri Mata 1994, ameneshwa ku butegetsi n’umutwe wa RPF-Inkotanyi, hashyirwaho Pasteur Bizimungu kuba Perezida wa Repubulika muri Nyakanga 1994. Muri 2000 Bizimungu yakuwe ku butegetsi n’inteko nshingamategeko, asimburwa na Paul Kagame.
Igihugu cy’u Burundi cyenda kugwa miswi na Uganda mu gusimburanya abakuru b’igihugu incuro nyinshi, kuko buri kimwe kibara izigera ku i cyenda !
Perezida wa Repubulika wa mbere mu Burundi yari Micel Micombero wafashe ubutegetsi mu 1966, abuhiritse ho umwami Mwambutsa. Micombero yavuye ku butegetsi mu 1976 nyuma ya kudeta yakorewe na Jean Baptiste Bagaza. Mu 1987 Bagaza nawe yaje guhirikwa na Pierre Buyoya waje gutsindwa mu matora na Melchior Ndadaye muri Nyakanga 1993.
Ndadaye yabaye Perezida wa Repubulika hafi amezi atatu gusa kuko yishwe mu Kwakira muri uwo mwaka w’i 1993 ! Nyuma y’urupfu rwa Ndadaye u Burundi bwamaze amezi hafi atandatu bumeze nk’ubudafite umukuru w’igihugu !
Ndadaye ikicwa, igihugu cyabanje gufatwa na Francois Ngeze wari Perezida w’ishyaka ryo muri opozisiyo, UPRONA. Ngeze yategetse gusa muri uko kwezi ku Kwakira Ndadaye yiciwemo, nyuma hafata Sylilivie Kinigi wari Minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Ndadaye. Muri Gashyantare 1994 ishyaka FRODEBU Ndadaye yakomokagamo ryashyizeho Cprien Ntaryamira, aba Perezida wa Repubulika.
Ndadaye M.
Ntaryamira nawe ariko ntabwo yarayeho kabiri kuko muri Mata uwo mwaka w’i 1994 yicanywe na Perezida Habyarimana barasiwe mu ndege yari igeze mu kirere cya Kigali !
Ntaryamira yasimbuwe ku butegetsi na Sylivestre Ntibantunganya nawe wo muri FRODEBU, ariko aza kubuhirikwaho muri Nyakanga 1996. Buyoya yasimbuye Ntibantunganya ku butegetsi, aba ategetse u Burundi mu bihe bibiri bidakurikirana nk’uko twabonye byabaye kuri Obote muri Uganda !
Buyoya wa UPRONA yakuwe ku butegetsi n’amasezerano ya Arusha muri 2003, asimburwa na Domittien Ndayizeye wa FRODEBU wategetse kugeza mu matora ya 2005. Ishyaka CNDD-FDD niryo ryatsinze ayo matora rishyiraho Petero Nkurunziza kuba Perezida wa Repubulika. Ubu Nkurunziza ari muri manda ya gatatu, binyuranije n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha, bituma amaraso akomeza kumeneka !
Casmiry Kayumba