Utabarutse Emmanuel 25 y’amavuko na Dushimiyimana Omar, bafashwe ku itariki 23 Mutarama uyu mwaka bagerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi mirongo itanu (50,000) by’amafaranga y’u Rwanda , nyuma yo gufatanwa udupfunyika 70 tw’urumogi mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu kagali ka Kigabiro, umurenge wa Niboyi ho mu karere ka Kicukiro.
Kuri iki cyaha, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,Superintendent Modeste Mbabazi akaba atangaza ko, nyuma y’amakuru Polisi ikorera muri kariya gace yari yahawe n’abaturage ko uriya Utabarutse acururiza urumogi aho atuye mu kagari ka Kigabiro, hakozwe umukwabu maze umusangana udupfunyika 70 tw’urumogi iwe aribwo yahitaga afatwa.
Akimara gufatwa, igihe yari ataragezwa kuri sitasiyo yagombaga gufungirwaho, nibwo uriya Dushimiyimana yazanaga amafaranga 50,000 ashaka kuyaha umupolisi wari mu bakoze uyu mukwabu, maze nawe ahita afatanwa na mugenzi we badafite n’icyo bapfana, ubu bombi n’ibyo bafatanywe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.
SP Mbabazi asobanura ububi bya ruswa yagize ati:”Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu.”
Yagize na none ati:” aho gukora ikintu nawe uzi ko kitemewe n’amategeko wizeye ko uri butange ruswa bakakureka, ibyiza wareka gukora icyo kintu kuko nawe bikugiraho ingaruka .”
Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko aho yanashimiye abaturage batanze amakuru kuri ruriya rumogi aho yagize ati:”Turashima bariya baturage batanze amakuru ku rumogi kuko ibibi byarwo nabo bibageraho, cyane ko mubo rwangiza harimo abana n’abavandimwe babo, kandi n’ibyaha birukomokaho nibo bikorerwa, ni mu nyungu zabo n’iz’igihugu muri rusange.”
Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa,si abapolisi ku giti cyabo bonyine barwanya ruswa ahubwo Polisi y’u Rwanda yanashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit).
Aramutse ahamwe n’icyaha, Dushimiyimana yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myakaitanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kuri Utabarutse kandi, ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
RNP