• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kicukiro: Abagabo babiri bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa

Kicukiro: Abagabo babiri bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa

Editorial 25 Jan 2016 Mu Mahanga

Utabarutse Emmanuel 25 y’amavuko na Dushimiyimana Omar, bafashwe ku itariki 23 Mutarama uyu mwaka bagerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi mirongo itanu (50,000) by’amafaranga y’u Rwanda , nyuma yo gufatanwa udupfunyika 70 tw’urumogi mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu kagali ka Kigabiro, umurenge wa Niboyi ho mu karere ka Kicukiro.

Kuri iki cyaha, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,Superintendent Modeste Mbabazi akaba atangaza ko, nyuma y’amakuru Polisi ikorera muri kariya gace yari yahawe n’abaturage ko uriya Utabarutse acururiza urumogi aho atuye mu kagari ka Kigabiro, hakozwe umukwabu maze umusangana udupfunyika 70 tw’urumogi iwe aribwo yahitaga afatwa.

Akimara gufatwa, igihe yari ataragezwa kuri sitasiyo yagombaga gufungirwaho, nibwo uriya Dushimiyimana yazanaga amafaranga 50,000 ashaka kuyaha umupolisi wari mu bakoze uyu mukwabu, maze nawe ahita afatanwa na mugenzi we badafite n’icyo bapfana, ubu bombi n’ibyo bafatanywe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

SP Mbabazi asobanura ububi bya ruswa yagize ati:”Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu.”

Yagize na none ati:” aho gukora ikintu nawe uzi ko kitemewe n’amategeko wizeye ko uri butange ruswa bakakureka, ibyiza wareka gukora icyo kintu kuko nawe bikugiraho ingaruka .”

Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko aho yanashimiye abaturage batanze amakuru kuri ruriya rumogi aho yagize ati:”Turashima bariya baturage batanze amakuru ku rumogi kuko ibibi byarwo nabo bibageraho, cyane ko mubo rwangiza harimo abana n’abavandimwe babo, kandi n’ibyaha birukomokaho nibo bikorerwa, ni mu nyungu zabo n’iz’igihugu muri rusange.”

Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa,si abapolisi ku giti cyabo bonyine barwanya ruswa ahubwo Polisi y’u Rwanda yanashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit).

Aramutse ahamwe n’icyaha, Dushimiyimana yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myakaitanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Kuri Utabarutse kandi, ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Editorial 19 Aug 2024
Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Editorial 21 Sep 2021
Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugurisha amasasu

Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu azira kugurisha amasasu

Editorial 08 May 2018
Kenya: Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Kenya: Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Editorial 26 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025
Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5
Mu Rwanda

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Editorial 04 Mar 2017
Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irimo gupima SIDA Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano bo muri Karongi

Editorial 14 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru