Ubwo umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Kidum Kibido, wamamaye mu karere k’ibiyaga bigari yageraga mu Rwanda avuye mu Bwongereza, aje kwifatanya n’Abanyarwanda mu munsi w’Ubwingenge, yavuze ko agendana ubunararibonye mu gushimisha abakunzi ba muzika ndetse anasaba umuntu wese waba wifuza kubona ubwo bunararibonye kuza iwe mu bitaramo ategura.
Kidumu witegura kuririmbira abanyarwanda
Uyu muhanzi wamamaye mu karere k’Ibiyaga bigari yaje mu bitaramo bibiri bikomeye ategura gukorera muri Kigali, harimo ikizaba kuwa 1 Nyakanga kikabera kuri i Gikondo (Expo Ground), n’ikizaba kuwa 2 Nyakanga 2016, kuri Rosty Club i Remera.
Muri ibi bitaramo byose Kidum azaba ari kumwe n’umuhanzi Fizzo na we ukomoka mu Burundi hamwe na Charly na Nina bazaririmbana indirimbo “Indoro” n’izindi. Hazaba kandi hari n’itsinda ry’abahanzi n’abacuranzi bo mu Burundi bitwa Rosty Band bazwi cyane mu miziki ya Karaoke.
Akigera i Kigali, Kidum, uzwi mu ndirimbo nka ‘Mapenzi’ yavuze ko akumbuye kubona abafana be bazamurana na we amaboko bishimye kandi banezerewe, ndetse anavuga ko agendana ubunararibonye mu gushimisha abakunzi ba muzika.
Yagize ati: “Njye ngendana ubunararibonye, umuntu wifuza kubona ubunararibonye yaza iwanjye muri ibi bitaramo ntegura.”
Kidum yavuze ko afite indirimbo nshya yakoranye n’abandi bahanzi zirenga 20 azaniye Abanyarwanda.
Mutabazi Emery uri mu bateguye ibi bitaramo avuga ko igitaramo kinini ari ikizabera i Gikondo (Expo Ground) ahasanzwe habera imurikagurisha, kandi ko bifuza ko ari cyo abantu benshi bakwitabira.