Umunsi wahariwe siporo kuri bose ‘Car Free Day’ mu Mujyi wa Kigali, umaze kumenyerwa nk’uw’ingirakamaro, ni nayo mpamvu abantu benshi bawuzirikana bakanawitabira ku bwinshi.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018, abantu b’ingeri zose bo mu turere, imirenge n’utugari bigize Umujyi wa Kigali, bamwe bazindukiye kuri sitade amahoro i Remera aho iyi myitozo yatangiriye, bazenguruka biruka ibice bitandukanye by’umujyi, ariko bagenda bahura n’abandi mu nzira.
Uyu munsi w’imyitozo ‘Car Free Day’ wahuriranye n’umunsi wo gutangiza icyumweru cyahariwe Amazi (water week 2018), kibanziriza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amazi wizihizwa ku italiki ya 22 Werurwe, Min. Biruta Vincent akaba yahabaye atangiza iki cyumweru ubwo imyitozo yasozwaga.