Kuri uyu wa gatanu w’Icyumweru dushoje I Kigali hashojwe Inama y’iminsi ibiri yahuzaga Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu bisaga 100 by’Afurika n’iby’Aziya, iyi nama ikaba yari yarateguwe ku bufatanye bwa Komite Olempike Mpuzamahanga, Komite Olempike y’u Rwanda , na Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu Rwanda (MINISPOC).
Ni Inama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe w’U Rwanda Bwana Anasitase Murekezi ikaba yari igamije ahanini ibiganiro no guhanahana ubunararibonye ku buringanire bw’abagabo n’abagore, by’umwihariko gushishikariza abagore gukora siporo no kugira uruhare mu nzego za siporo.
Iyi Nama yari yitabiririwe n’Abayobozi bakomeye ba siporo muri Afrika no ku isi, aha twavuga nka FATMA SAMOURA , umunya Sénégal, akaba Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Dr IZEDUWA DEREX – BRIGGS, umunya Nigeria, ahagarariye UN Women muri Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo, Intendant Général LASSANA PALENFO, umunya Cote d’Ivoire akaba Perezida wa Komite Olempike ya Cote d’Ivoire, NSEKERA LYDIA, akomoka mu Burundi ari mu buyobozi bukuru bwa FIFA, akaba na perezida wa Komite Olempike y’u Burundi, na KIRSTY COVENTRY, akomoka muri Zimbabwe, ari mu buyobozi bukuru bwa komite Mpuzamahanga Olimpke.
Yamenyekanye cyane mu mukino wo kwoga yesa imihigo anatwara imidari mu marushanwa mpuzamahanga akomeye arimo n’imikino olempike, aho yatwaye umudari wa zahabu mu 2004 mu mikino olempike yabereye Athènes, no mu 2008 mu mikino yabereye i Beijing. Ubwo bageraga mu Rwanda abitabiriye iyi nama babanje kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye ku kurwibutsorwa Jenoside rwubatse ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Abitabiriye Inama
Lydia Nsekera, yavuze ko bifite icyo bivuze ku mikino muri rusange kuko ngo bimwibutsa ko iyo abantu bakina imikino itandukanye bagomba kuba badashingiye ku bwoko, ku rurimi cyangwa ikindi, avuga ko ahavanye ubutumwa bwo gukora ku buryo Jenoside itazatongera kugira ahandi iba ku isi. Yagize ati “ Nibyo twaje hano kuko ni ibintu tugomba gukora kuko amacakubiri uko yaba ari kose tugomba kuyahagarika uko dushoboye, mu mikino olempike hari aho tuvuga tuti ‘siporo ni iya bose, nta kureba igitsina, ubwoko cyangwa ikindi. Twaje hano rero kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka, turavuze tuti ntibizongere kubaho ukundi’
Inama yafunguwe na MInisitiri w’Intebe Anastase Murekezi
U Rwanda rukaba rwaratoranyijwe kuberamo iyi nama, kubera intambwe igaragaraga rumaze gutera mu nzego zinyuranye, no kuba intangarugero ku isi mu guha ijambo n’icyizere abagore mu nzego no mu buzima bwose bw’igihugu.
Iri huririo rikazafasha kandi U Rwanda kugaragaza isura n’ibyiza rumaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Norbert Nyuzahayo