• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Editorial 28 Feb 2016 Mu Mahanga

Kuri icyi cyumweru tariki 28/02/2016 i Remera mu mijyina inzu yubakishijwe ibyatsi muri Spots View Hotel, iri mu marembo ya Stade Amahoro Remera, yafashwe n’inkongi y’umuliro hitabazwa kizimyamwoto ya Polisi iwuzimya nta bindi bibazo uteye kuri izo nyubako za hoteli.

Inyubako ya Sports view Hotel, yubakishijwe ibyatsi, yafashwe n’umuliro niko kari akabari kayo (kontwari) gaherereye kuri piscine (ahakorerwa imyidagaduro yo koga) akaba ari naho hantu hanini abakoreraga amanama muri iyi weckend bakirirwaga.

Uwo muliro watangiye mu ma saa sita ya kumanywa waje kuzimwa n’iyo kizimyamwoto ya polisi hadaciyeho igihe kini, ariko n’abazimya umuliro muri iyo hoteli bari babanje kwirwanaho bihagije !

Uwo muliro wari wateye ubwoba cyane abaturanye n’iyo hoteli kuko bari bazi yuko uwo muliro wananira abakozi bayo kugeza aho bitabaza Polisi y’igihugu. Ibi babishingiraga k’ukuri k’uko mu minsi ishize akabari bituranye mu migina kafashwe n’inkongi y’umuliro hiyambazwa kizimyamwoto ya polisi y’igihugu, iza byarangiye nkuko akenshi bisanzwe bigenda, ariko igihe itarahagera abo muri Sports View babanje kwirwanaho, barawuzimya, Polisi ihagera umuliro wazimye kera.

Abo baturage rero kubona abakozi ba Sports View batizimirije uwo muliro bakiyambaza Polisi y’igihugu babonaga yuko ibintu bikomeye nabo ushobora kwambuka ukabageraho. Kizimyamwoto ya Polisi yaje izimya uwo muliro nta bindi bibazo byinshi uteje, utari unambukiranya ngo ufate izindi nyubako muri iyo hoteli uretse no kuba wanagera no ku nyubako z’abaturanye nayo!

Leta y’u Rwanda imaze igihe yaraciye inzu za nyakatsi mu gihugu. Abantu babanje kubyamagana ariko nyuma baza kwemera yuko nyakatsi nta nzu iba izirimo uretse gukurura akaga gusa nk’ako k’umuliro. Nyakatsi rero igaragara hirya nohino mutubari n’amahoteli ishobora kuzakurura ibibazo n’ubwo abenshi babibonamo umutako no gukurura ba mukerarugendo.

-2314.jpg

SportsView Hotel (Remera)

Hari abantu twaganiraga bakakubaza impamvu leta yaciye inzu z’ibyatsi mu baturage ariko ukazisanga mu mahoteli amwe n’amwe, nk’aho Sports View, Mille Coline n’ahandi. Igisubizo benshi batangaga n’uko izo nyakatsi zo mu mahoteli ziba zubatswe neza. Wababaza uti se umuturage mu cyaro yiyubakiye nyakatsi ye neza nk’izo usanga muri za hoteli leta yamwemerera, ugasanga igisubizo cya hafi ari hoya kuko leta ijya kuzica ntabwo yigeze ivugwa yuko izizaba zubatswe neza zakwemerwa !

Ubu abakozi ba Sports View barimo barasakambura ibyatsi byasigaye ku gisenge. Ntabwo tuzi niba bazabisimbuza ibindi byatsi, ariko icyo twemeye n’uko nyakatsi ari nyakatsi aho yava ikagera ! Yaba nyakatsi yo mu byaro cyangwa iyo muri hoteli, ni nyakatsi.

Kayumba Casmiry

2016-02-28
Editorial

IZINDI NKURU

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Editorial 04 Nov 2024
Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Editorial 14 Jul 2016
Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Editorial 01 Jan 2023
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Editorial 07 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane
IMIKINO

Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane

Editorial 27 Mar 2018
Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi
Amakuru

Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi

Editorial 21 Jul 2022
Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica
Mu Mahanga

Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica

Editorial 05 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru