Perezida Paul Kagame yahamagariye inzego zishinzwe iperereza n’umutekano ku isi gukorera hamwe, kugira ngo zinoze inshingano zazo zo kurinda ubuzima, kwimakaza umutuzo n’ubukungu.
Kuba umutekano ari wo shingiro ry’ubuzima muri buri gihugu cyo ku isi, Perezida abibonamo nk’amahirwe yo gusuza imbaraga mu nzego zishinzwe iperereza, nk’uko yabitangarije abitabiriye inama mpuzamahanga ku butasi iteraniye i Kigali.
Yagize ati “Nta gihugu gishobota kwicungira umutekano kidashyize hamwe n’ibindi. Natwe rero ntabwo dushobora gutatanya imbaraga ngo duhugiye mu bidutanya. Guhana ibyaha ni cyo kintu Afurika Yunze Ubumwe ishyigikiye nta shiti.”
Cyakora Perezida Kagame asanga ari intambwe nziza kuba iyi nama yahuje abashinzwe iperereza, kuko yemeza ko byerekana ko amahanga yumva neza inshingano abakora mu butasi bafite zo kurinda icyahungabanya abaturage n’ibihugu.
Yabasabye ko ibyo biyemeje n’ibizaganirwa muri iyi nama, bagomba kubishyira mu bikorwa.
Ati “Ibyo mwiyemeje bigomba kujya mu bikorwa mugashyiraho iperereza rya ngombwa, kugira ngo Afurika igire umutekano usesuye.”
Iyi nama Inama ya 13 ya Komite ihuje abashinzwe ubutasi n’iperereza muri Afurika (CISSA), ihuje abakuriye inzego z’ubutasi n’umutekano baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa bigera kuri 51.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig Gen Joseph Nzabamwita
Perezida Kagamwe afungura Inama ihuje abayobozi b’inzego z’ubutasi, CISSA (Committee of Intelligence and Security Services of Africa) baturutse mu bihugu bigera kuri 51 byo ku mugabane wa Afurika.