Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018, CSP Gashagaza Hubert uherutse kwicwa yasezeweho bwa nyuma mu rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rw’i Remera, mbere yo kujyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo.
Mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2018, nibwo umurambo wa CSP Gashagaza Hubert wabonwe mu murenge wa Ndera mu karere ka Kicukiro yari asanzwe atuye mu wa Remera, bityo urupfu rwe rukaba rukirimo amayobera.
Ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rwe, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Modestre Mbabazi, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi. Babiri mu bacyekwa bakaba bafashwe.
Mu buhamya bwagiye butangirwa aho mu muhango wo kumusezeraho, umufasha we Uwimana Chantal yatangaje ko asigaranye icyuho gikomeye cyo kubaho adahari, ati “Kubaho udahari ni icyuho ku buzima twari dusangiye. Sinzakwibagirwa mugabo mwiza,…”.
Umwana we, Paola we yagize ati “Ni kenshi watugiriye inama utwereka ko nta kidashoboka ku Isi, tukwijeje ko inama zawe zitazapfa ubusa. Mubyeyi mwiza ugiye tukigukeneye cyane,…”.
CSP Gashagaza yitabye Imana afite imyaka 53 y’amavuko, yashakanye na Uwimana Chantal mu mwaka wa 1995, bakaba bari bafitanye abana batanu, abakobwa bane n’umuhungu umwe.
CSP Gashagaza yakoze imirimo myinshi, mbere yo gusezera mu gipolisi mu 2016. Yabaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse yanakoze no mu ishami ry’ubugenzacyaha bwa Polise (CID). Ubu yari mu kiruhuko k’izabukuru, aho yakoreraga inkeragutabara mu karere ka Rulindo.
AMAFOTO: Igihe