Polisi yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho kwiyita umukozi w’ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (Migration) yaka abantu amafaranga ababeshya kubafasha muri serivisi zitangwa n’uru rwego.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko uyu mugabo usanzwe ufite studio ifotora akanaba umukozi (agent) wa MobiCash yafatiwe ku Kacyiru taliki 21 Nzeri ari naho afungiye, nyuma yo kwambura umuturage yiyita umukozi wa Immigration akishyuza amafaranga y’inyongera ku byangombwa by’inzira (Pasiporo, Laissez-passer) bitangwa n’uru rwego.
Agira ati “Uyu mugabo nyuma yo gufatwa amaze kwaka amafaranga y’inyongera agera kuri 9,000Frw umuturage wajyaga kuri Immigration gusaba passport, yemeye kumusubiza ayo mafaranga, ni nabwo yahise afatwa.”
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Butera Yves, avuga ko bamaze igihe bafite amakuru y’uko hari abantu biyitirira abakozi b’uru rwego, bagakora uko bashoboye kugira ngo babakuremo amafaranga y’inyongera bababeshya ko babafasha mu kubona serivisi mu buryo bwihuta.
Kubera ibyo bikorwa, Butera agira ati “Turasaba Abanyarwanda kuba maso bakirinda abantu nk’abo babizeza kubafasha ari uko batanze amafaranga y’inyongera. Amafaranga atangwa kuri serivisi z’Urwego rwa Immigration arazwi kandi hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abatugana batarinze kujya aho uru rwego rukorera.”
Yakomeje avugako uru rwego rufatanije na Polisi y’u Rwanda bahagurukiye kurwanya ibyaha by’ubujura bushukana ndetse no kwiyitirira uwo utari we, asaba abantu kwanga izo ngeso mbi no gutanga amakuru ku gihe ngo bakumire ibyaha nk’ibyo bitaraba.
Ingingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese, agambigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agirango yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.
Ingingo ya 616 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi y’abasivili cyangwa iy’abasirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungokuva ku mwaka kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.
SP Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali.