Umupolisi wagiranye amakimbirane n’umumotari yari amaze kwaka ibyangombwa, yamurashe ahita apfa.
Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018, ubwo bagiranaga amakimbirane i Kabuga mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Nkuko umuvugizi wa Polisi y’uRwanda CP Theos Badege yabitangaje Ukwezi, ngo uyu mumotari yakoze amakosa yo kutubahiriza amategeko yo mu muhanda, umupolisi aramuhagarika amusaba ibyangombwa undi arabibura hanyuma umupolisi amukura kuri moto amwambika amapingu.
Ngo umumotari yacunze abapolisi babiri bari kumwe na we ariruka, umupolisi umwe amwirukaho kugeza amufashe, yakomeje avuga ko birutse bakagera nko mu kilometero kimwe biruka mu tuyira duto no mu bigunda, hanyuma umumotari akaza kugera ubwo ahagarara ariko ngo nyuma yashatse kongera kwiruka umupolisi aramufata ariko umumotari ashaka kumurwanya amwambura imbunda.
CP Theos Badege avuga ko bibabaje ariko abantu bakaba bakwiye kubikuramo isomo. Yagize ati: “Birababaje birumvikana, kuba twabuze umuntu birababaje ariko abantu bagakwiye kumenya uko bakwiye kwitwara. Ni ngombwa kwirinda gukora ibyaha ariko no mu gihe wabiguyemo, ugomba gukurikiza icyo amategeko ateganya ukareka ugahanwa aho gushaka kubihunga ngo ugere n’aho urwanya abashinzwe umutekano.”
CP Theos Badege avuga ko kugeza ubu umurambo w’uwo mumotari wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro.