• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka

Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka

Editorial 20 Jul 2016 Mu Mahanga

Mu ma saha saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2016, mu Murenge wa Kigali abantu bataramenyekana bateye Umurenge Sacco bica umuntu umwe wayirindaga undi baramukomeretsa.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abo bagizi ba nabi bateye uwo Murenge Sacco, uherereye mu Kagali ka Ruliba hafi ya Nyabarongo mu Mujyi wa Kigali bakica umuzamu umwe witwa Nsengiyumva Kassim waharindaga nyuma yuko bamuboshye undi mugenzi witwa Uwimana Jean Claude bakamukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yavuze ko polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itabara, ubu iperereza rikaba ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane amakuru yose y’iryo sanganya.

SP Hitayezu yagize ati “Muri iri joro ryakeye Polisi yamenyeshejwe ko mu Murege wa Kigali kuri Sacco yaho bita Kigali for Vision abantu bahateye, abantu tutari twamenya, tugishakisha, hateye noneho bica umuzamu waho, bamufashe baramuboha, bishoboke ko basanze asinziriye ntabwo twari twabimenya neza, hanyuma baramwica, mugenzi we baramukomeretsa.”

Polisi ikimara kubimeya yasanze uwo wakomeretse agihumeka, ajyanwa kwa muganga ku Bitaro bya CHUK na ho nyakwigendera akajyanwa ku Bitaro by’Akarere bya Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yemeza ko abo bagizibanabi bari bagamije kwiba amafaranga ariko umugambi wabo ukaba utagezweho.

“Bigaragara ko bashakaga amafaranga ariko ntabwo babashije kuyageraho kuko aho yari ari yari muri cofre-fort ntabwo babashije kuhagera kuko habananiye kuhafungura, dukeka ko muri uko kurwana bafungura hari umuturage wabyumvise, agiye kureba agira impungenge ni ko kujya kubwira irondo ryari riri aho hafi, riraza ariko basanga bagiye.”

-3350.jpg

SP Hitayezu yemeza ko irondo ryo muri ako gace kabereyemo iryo sanganya rikora n’ubwo ryatabaye rigasanga byabaye ndetse n’ababikoze bamaze kugenda.

Umwanditsi wacu

2016-07-20
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Editorial 08 Feb 2025
Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Editorial 20 Apr 2016
Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda

Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda

Editorial 02 Feb 2016
Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Editorial 19 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.
Amakuru

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.

Editorial 01 Nov 2020
Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda

Editorial 21 Feb 2018
Umuhanzi Meddy agiye guhuza  ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi  hamwe n’Abashoramari.
Mu Rwanda

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Editorial 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru