Mu ma saha saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2016, mu Murenge wa Kigali abantu bataramenyekana bateye Umurenge Sacco bica umuntu umwe wayirindaga undi baramukomeretsa.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abo bagizi ba nabi bateye uwo Murenge Sacco, uherereye mu Kagali ka Ruliba hafi ya Nyabarongo mu Mujyi wa Kigali bakica umuzamu umwe witwa Nsengiyumva Kassim waharindaga nyuma yuko bamuboshye undi mugenzi witwa Uwimana Jean Claude bakamukomeretsa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yavuze ko polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itabara, ubu iperereza rikaba ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane amakuru yose y’iryo sanganya.
SP Hitayezu yagize ati “Muri iri joro ryakeye Polisi yamenyeshejwe ko mu Murege wa Kigali kuri Sacco yaho bita Kigali for Vision abantu bahateye, abantu tutari twamenya, tugishakisha, hateye noneho bica umuzamu waho, bamufashe baramuboha, bishoboke ko basanze asinziriye ntabwo twari twabimenya neza, hanyuma baramwica, mugenzi we baramukomeretsa.”
Polisi ikimara kubimeya yasanze uwo wakomeretse agihumeka, ajyanwa kwa muganga ku Bitaro bya CHUK na ho nyakwigendera akajyanwa ku Bitaro by’Akarere bya Kacyiru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yemeza ko abo bagizibanabi bari bagamije kwiba amafaranga ariko umugambi wabo ukaba utagezweho.
“Bigaragara ko bashakaga amafaranga ariko ntabwo babashije kuyageraho kuko aho yari ari yari muri cofre-fort ntabwo babashije kuhagera kuko habananiye kuhafungura, dukeka ko muri uko kurwana bafungura hari umuturage wabyumvise, agiye kureba agira impungenge ni ko kujya kubwira irondo ryari riri aho hafi, riraza ariko basanga bagiye.”
SP Hitayezu yemeza ko irondo ryo muri ako gace kabereyemo iryo sanganya rikora n’ubwo ryatabaye rigasanga byabaye ndetse n’ababikoze bamaze kugenda.
Umwanditsi wacu