• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kigali: Urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi rwasubitswe

Kigali: Urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi rwasubitswe

Editorial 07 May 2018 ITOHOZA

Urubanza ubushinjacyaha buregamo Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi  ibyaha birimo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, rwasubitswe ubwo bari bagiye kuburana mu mizi.

Ubwo iburanisha ryari rigiye gutangira mu Rukiko Rukuru i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, Me Gashabana wunganira Mukangemanyi Adeline Rwigara, yasabye urukiko ko rwakwimurirwa indi tariki, atangaza ko afite urundi rubanza ruhuje amasaha n’urw’aba mu Rukiko rw’Ikirenga.

Me Buhuru wunganira Diane Rwigara, agendeye ku busabe bwa mugenzi we, yavuze ko kuba urubanza rwasubikwa rukazakomeza ku yindi tariki nta kibazo abibonamo.

Nyuma y’uko umushinjacyaha Ndibwami avuze ko urukiko ari rwo rwasuzuma ubwo busabe rukabufatira umwanzuro, Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza.

Diane Rwigara, washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano n’icyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ahuriraho na nyina.

Naho nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, nyuma y’iki cyaha ahuriyeho n’umukobwa we, hiyongeraho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Iburanisha rizakomeza ku wa 22 Gicurasi 2018.

2018-05-07
Editorial

IZINDI NKURU

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Editorial 06 Jul 2019
Kayumba Nyamwasa yapfushije se atinya kuza gushyingura ngo adatabwa muri yombi

Kayumba Nyamwasa yapfushije se atinya kuza gushyingura ngo adatabwa muri yombi

Editorial 06 Apr 2018
Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Editorial 12 Aug 2019
Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Editorial 09 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza
Amakuru

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

Editorial 16 Feb 2024
APR FC, Police FC, Musanze na Rayon Sports zigiye guhatanira Miliyoni 6 mu irushanwa ry’gikombe cy’Intwari 2024
Amakuru

APR FC, Police FC, Musanze na Rayon Sports zigiye guhatanira Miliyoni 6 mu irushanwa ry’gikombe cy’Intwari 2024

Editorial 26 Jan 2024
Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1
Amakuru

Gusohorwa mu nzu kw’abakinnyi, kubura aho kwitoreza bimwe mu bibazo byugarije Kiyovu SC yaraye itsinze ikipe ya Marines FC 2-1

Editorial 15 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru