• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Editorial 08 Apr 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuwa 6 rishyira uwa 7 Mata, ku isaha ya saa saba n’iminota 10 z’igicuku, nibwo mu Murenge wa Remera, mu Kagari ka Nyabisindu habayeho ubugizi bwa nabi bwari bugamije kugirira nabi uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi witwa Irankunda Immaculée, wanahawe ubutumwa bwamukuye umutima.

Iyi nkuru igira iti : Tukimara kumenya iyi nkuru, twihutiye kugera aho iki kibazo cyabereye maze tuganira n’uwagabweho iki gitero, maze mu magambo ye bwite asobanura uko byamugendekeye.

Yagize ati: “Hari mu masaha ya saa saba na 15 z’ijoro nsinziriye, ngiye kumva numva ikintu kiguye ku mukeka, maze nshidutse mbona ni umuntu uteye ibuye mu kirahuri cy’urugi, maze ndabyuka ndwana nawe asunika urugi ashaka kunsanga mu nzu ndatabaza maze abonye ko bimunaniye anjugunyira impapuro ebyiri zirimo ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside bugamije kuntera ubwoba, ahita yirukanka ariko sinabashije kumumenya. Amwe mu magambo yanyandikiye yavugaga ko ndi Inyenzi kandi ko uburebure bwanjye azabugabanyamo kabiri, ngo ndarye ndi menge kandi aranshaka cyane.”

Irankunda yakomeje atangaza ko atari ubwa mbere agabweho igitero ngo kuko no mu mu gihe nk’iki cyo kwibuka mu mwaka ushize wa 2018, nabwo bamusigiye inzandiko nk’izi bazinyujije munsi y’urugi.

Yatangaje ko yifuza ko ubuyobozi bwamucungira umutekano kuko ibi bintu bibayeho kabiri kose, akaba afite impungenge z’uko ubutaha bazamuhitana. Iradukunda yatangaje ko yahise ajya gucumbika mu muryango we utuye kure y’aho asanzwe atuye, akaba yibaza uko azagaruka aho asanzwe atuye. Yatangaje ko ibimenyetso birimo amabuye bamenesheje urugi ndetse n’izo nyandiko byahise bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera i Remera.

Ubwo itangazamakuru  ryaganiraga na Bwana Rugambage Eugene uhagarariye Umuryango Ibuka ndetse akaba ashinzwe umutekano mu Kagari ka Nyabisindu, twamubajije icyakozwe kugira ngo Iradukunda yizezwe umutekano we, maze asubiza ko bahamagaye abashinzwe umutekano barimo Polisi na Dasso, baratabara kuko bikimara kuba Iradukunda yagerageje gutabaza maze bagahita bahagera.

Yongeyeho ko hari umuntu wafashwe kubera amakuru yari yabanje gutanga bikaba bikekwa ko yaba yari azi iby’uyu mugambi kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera kugira ngo atange amakuru ahagije kuri byo.

Yakomeje avuga ko buri gihe bahora bakangurira abaturage batuye muri aka Kagari ka Nyabisindu kwicungira umutekano ndetse banatanga amakuru ku gihe cyane ko iki gikorwa kimaze kubaho inshuro ebyiri kandi ko hari n’undi muturage wabikorewe ariko ikirego kikaba cyarashyikirijwe inkiko.

Yasoje avuga ko uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26 yaje aturutse ku Kibuye akaba ari naho yarokokeye, bityo bakaba bibaza niba atari abantu bamukurikiranye cyangwa se ari abandi bantu batumwe kumugirira nabi.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB Bwana MBABAZI Modeste,  yabwiye itangazamakuru ati “Ibyo mwumvise natwe nibyo dufite, kugeza ubu ntawe ukekwaho iki cyaha turamenya, gusa turakomeza gukora iperereza kugira ngo tumenye ababyishishe inyuma”

Inkuru ya Peter NTIGURIRWA.

Src : Ukwezi.com

2019-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Editorial 19 Sep 2016
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yasabye abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yasabye abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 18 May 2017
FDLR : Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala

FDLR : Major Barrack Anan yafatiwe kuri station ya polisi yo muri kampala

Editorial 05 Apr 2016
Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Editorial 15 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken
Amakuru

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Editorial 29 Jul 2022
Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Editorial 29 Apr 2022
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Editorial 06 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru