Ubushakashatsi bukorwa buri mwaka n’itsinda ry’impuguke mu by’umutekano” Safety and Crime index”, ryashyize Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, ku mwanya wa mbere muri Afrika, ku rutonde rw’imijyi itekanye kurusha iyindi. Ku rwego rw’isi, Kigali iri ku mwanya wa 39.
Muri Afrika, indi mijyi ya Afrika igerageza mu mutekano, ariko hakaba harimo intera ndende inyuma ya Kigali, ni Rabat yo muri Maroc, Alexandrie yo mu Misiri , Accra yo muri Ghana na Tunis yo muri Tuniziya.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Dar Es Salaam niyo iza hafi, kuko iri ku mwanya wa 380 mu mijyi 455 yakozweho ubushakashatsi. Nta mujyi wo muri Uganda, u Burundi cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo uri kuri uru rutonde, bivuze ko za Kampala, Bujumbura na Kinshasa biri inyuma ya 455.
Ku isi yose, umujyi wa Abu Dhabi yo mu Birwa Byunze Ubumwe by’Abarabu niwo uza ku isonga. Ukurikiwe na Doha yo muri Quatar, Taipei yo muri Taiwan, Sharjah nayo yo mu Birwa Byunze Ubumwe by’Abarabu, Quebec City yo muri Canada, Dubai yo mu Birwa Byunze Ubumwe by’Abarabu, Zurich yo mu Busuwisi, Munich yo mu Budage, Bern yo mu Busuwisi na Mecca yo muri Arabia Saoudite.
Ikigaragara ni uko mu mijyi 10 ya mbere itekanye kurusha iyindi ku isi, 6 yose ari iyo ku mugabane wa Aziya, by’umwihariko mu bihugu by’Abarabu. Indi mijyi isanzwe izwi ni nka New York yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 265, Buruseli yo mu Bubiligi ni iya 288, naho Paris yo mu Bufaransa ku mwanya wa 335.
Bimwe mu bigenderwaho mu gutanga amanota, ni ukureba niba abatembera muri uwo mujyi ntacyo bikanga utitaye ko ari nijoro cyangwa ku manywa, n’iyo umuntu yaba ari wenyine, kuba nta bujura bwitwaje intwaro buharangwa, kuba nta bugizi bwa nabi bushingiye ku irondaruhu cyangwa irondabwoko, n’ibindi bigaragaza ko uhagenda cyangwa uhatuye aba ari mu mutuzo usesuye.
Dukomeze tubungabunge umutekano wacu rero, maze uretse na Kigali, n’indi mijyi yacu izaze ku isonga mu kugusha neza abayituye n’abayisura.
Imihigo irakomeje!!!