• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Ubwanditsi 21 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri hakomeje imikino ya gicuti hagati y’amakipe yo mu kiciro cya mbere hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2020-2021, kuri Sitade ya Bugesera Gasogi United yatsinze ikipe ya Gorilla FC ndetse ikipe ya Marines inganya na AS Kigali kuri sitade Umuganda y’i Rubavu.

Ku mukino wa Gasogi United yakinaga umukino wayo wa mbere wa gicuti mu kwitegura iyi shampiyona izakinwa ku itariki ya 1 Gicurasi 2021, muri uyu mukino ikipe ya Gasogi United yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Tuyisenge Hakim Dieme mu minota y’igice cya kabiri.

Ikipe ya Gorilla FC itozwa na Ruremesha Emmanuel yo yatsinzwe uyu mukino wa gicuti ubaye uwa kabiri itsinzwe kuko mu mpera z’icyumweru gishize iyi kipe yari yatsinzwe n’ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali, muri uwo mukino wari wabaye ku wa gatandatu warangiye AS Kigali itsinze Gorilla FC Ibitego bitatu kuri bibiri.

Ku rundi ruhande i Rubavu ikipe ya Marines FC yo yari yakiriye ikipe ya AS Kigali, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, muri uyu mukino ikipe ya AS Kigali yatsindiwe na myugariro wayo Ishimwe Christian wahuraga n’ikipe yahoze akinira.

Ku ruhande rwa Marines FC ikipe y’ingabo z’igihugu zirwanira mu mazi yo mu karere ka Rubavu yatsindiwe na rutahizamu wayo Mugenzi Bienvenu.

Mu yindi mikino ya gicuti iteganyijwe muri iki cyumweru, harimo umukino ukinwa kuri uyu wa gatatu ugahuza ikipe ya Bugesera FC yakira ikipe ya Rayon Sports kuri sitade ya Bugesera, kuri uyu wa kane ikipe ya Kiyovu Sports izakirira ku Mumena ikipe ya Police FC mu gihe ku wa gatandatu Gasogi United yo izakira ikipe ya AS Kigali bakinire mu mujyi wa Nyamata.

2021-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga

Mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, Espoir FC na Gicumbi zabuze ku kibuga ziterwa mpaga

Ubwanditsi 15 Feb 2023
Diane Rwigara  yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo  akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jun 2017
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Ubwanditsi 23 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!
Amakuru

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ubwanditsi 29 Nov 2022
Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo
POLITIKI

Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo

Ubwanditsi 02 Dec 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru