Ku incuro ya 5 amadini n’amatorero yateraniye muri stade Amahoro mu rwego rwo gushimira Imana ibyo yakoze mu myaka 22 ishize aho kuri ubu Abanyarwanda bari mu mahoro n’umutekano bashima Imana ibyo yabakoreye, icyo giterane cyari gifite intego igira iti ‘‘Rwanda murika umurikire amahanga’’.
Rév Musenyeri Birindabagabo Alex akaba n’umuyobozi wa Peace Plan yabwirije Ijambo ry’Imana mu II Gutegeka 8:10-11 mu inyigisho yagize ati ‘‘ntitugomba guhora dutumbira ibibazo gusa kuko tudashobora kubona ibisubizo n’ibitangaza Imana idukorera umunsi ku wundi’’.
Musenyeri Birindabagabo yasabye Guverinoma ko umwaka utaha igikorwa cyo gushima Imana cyabera no muri buri Mudugudu kugira ngo hatazabaho kwibagirwa aho Imana yakuye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Minisitiri w’Intebe Anastaze Murekezi yashimiye umuryango Peace Plan, amatorero n’amadini kuri gahunda yateguye yo gushima Imana buri mwaka ko Leta izakomeza kubafasha ndetse no kubashyigikira mu gushimira Imana ibyo Imana ikomeje gukorera Abanyarwanda n’aho yabakuye ko icyo giterane kidashobora kuzibagirana mu mitima y’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe yagize ati ‘‘Umuco wo gukunda igihugu umaze gufata umurongo’’ yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhora bashima Imana ku bwo igihugu Imana yabahaye n’impanuro zitangwa na Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Abanyarwanda biteje imbere baturutse mu Intara zitandukanye bashimiye Imana ibyo bamaze kugeraho aho umwe muri abo waturutse mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kizigiro Akagari ka Mbogo yasabye Minisitiri w’Intebe kuzabasura aho yavuze ko asigaye yeza toni 7 buri kwezi kandi ko arimo akora km 4 z’umuhanda ku bushobozi bwe abikesha amahugurwa yahawe na RAB mu guhinga urutoki rwa kijyambere.
Minisitiri w’Intebe yashimiye Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda agahagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi, yavuze ko kubera imiyoborere myiza u Rwanda rumaze kuba igihugu cyubashywe mu ruhando rw’ibindi bihugu.
Aho muri Mutarama u Rwanda rwakiriye imikino ya CHAN naho muri Nyakanga rukongera kwakira inama mpuzamahanga ikabera mu nyubako nziza ya Kigali Convention Center ko ibyo babikesha Imana ndetse n’imiyoborere myiza.
Amatorero n’amadini bijeje Minisitiri w’Intebe ko bagiye kwita ku bana b’inzererezi ko buri torero rizajya ribazwa umwana uzajya agaragara hafi y’urwo rusengero na kiriziya ko bagiye kuba inshuti z’abo babavana mu bukene n’ubwigunge.
Abayobozi b’amatorero n’abakiristu basengeye u Rwanda, Ibihugu bw’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika n’isi muri rusange kugira ngo bagire amahoro n’umutekano no kwiha agaciro badakomeje gutega ku nkunga z’amahanga, ahubwo bakiyumvamo ubushobozi kuko na bo bafite Imana kimwe n’abandi batuye ku yindi migabane.
Basanda Ns Oswald