• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Editorial 14 Apr 2019 POLITIKI

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasohoye itangazo igamije gusaba imbabazi kubera ibyo iherutse gusaba byo korohereza abashaje cyane n’abarwaye bafungiye icyaha cya Jenoside.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, rivuga ko muri iyo baruwa hari ibyakomerekeje abantu.

Abo bepiskopi bati “Tubabajwe n’uko byakomerekeje abantu cyane cyane bitewe n’igihe twabivugiye, Ibyo si byo twari tugamije. Dusabye imbabazi kuko twabivuze muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo.”

Ku cyumweru tariki 07 Mata 2019 ubwo hatangiraga icyumweru cy’Icyunamo, ni bwo hatambukijwe ubutumwa bwasomwe muri Kiliziya zose zo mu Rwanda, busaba inzego zibishinzwe ko zasuzuma uburyo abafungiye Jenoside bakuze cyane n’abarwaye bakoroherezwa ibihano. Ubwo butumwa bwari bwashyizweho umukono n’Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda.

Ku wa gatandatu tariki 13 Mata 2019, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, yumvikanye anenga ibyasabwe n’abo Bepiskopi Gatolika.

Dr. Bizimana ubwo yarimo atanga ikiganiro ku ruhare rwa politiki mbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’urwa politiki nziza mu kubaka igihugu, yagaragaje ko bamwe muri abo bageze mu zabukuru bafungiye Jenoside ari bo bari ku isonga mu itegurwa ryayo no mu gihe cyo kuyikora, agasanga rero izo mbabazi basabirwa zikwiye kwitonderwa.

Yagize ati “ Aba bantu ngiye ntangaho ingero, nahoze ndeba nsanga abato barengeje imyaka 75, abandi ba Kabuga bari hejuru y’imyaka 80. Iyo hari abantu rero bamwe na bamwe bavuga bati ‘aba basaza nimubarekure barakuze’ kandi ari bo baroze u Rwanda muri ubu buryo, nkeka ko ari ukwirengagiza!”

Icyo kiganiro Dr Bizimana yagitangiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruherereye mu Karere ka Kicukiro ahashyinguye abanyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside bazira ukuri kwabo no kwanga politiki mbi itandukanya Abanyarwanda.

Hashyinguye kandi n’abandi bantu bagera ku bihumbi 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bakurwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

2019-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

Administrator 17 Nov 2025
USA: Hagiye gukorwa iperereza ku bivugwa ko FBI yanekaga Trump mu matora

USA: Hagiye gukorwa iperereza ku bivugwa ko FBI yanekaga Trump mu matora

Editorial 21 May 2018
Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Editorial 02 Feb 2018
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Editorial 29 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”
HIRYA NO HINO

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Editorial 14 Aug 2019
Ciney yashyize hanze indirimbo ‘Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu muziki
IMIKINO

Ciney yashyize hanze indirimbo ‘Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu muziki

Editorial 25 Nov 2016
Abantu 2 bakekwaho  gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe   imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga
IMIKINO

Abantu 2 bakekwaho gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Editorial 24 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru