Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong un yagaragaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ahamya ko hari intambwe imaze guterwa igaragaza ko ibyo bemeranyije bizashyirwa mu bikorwa.
Ibi Kim yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Trump ku wa 6 Nyakanga, ayiha itsinda ry’Umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo ryari ryitabiriye ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi byabereye i Pyongyang.
Ubwo yashyiraga kopi y’iyi baruwa kuri Twitter, Trump yagaragaje ko yishimiye kuba yamwandikiye, ndetse avuga ko uburyo bombi babashije guhuza biri mu bizagira uruhare mu gutuma ibyo impande zombi zumvikanye bigerwaho, nubwo Koreya ya Ruguru bigaragara ko ikomeje kugenda biguru ntege.
Uretse gusingiza Trump, mu ibaruwa ye nta hantu na hamwe Kim agaragaza aho ahagaze ku birebana no guhagarika umugambi wo gucura intwaro za kiri mbuzi.
Umwe mu bagize akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku wa Kane yabwiye CNN ko Amerika yashyikirije Komisiyo ikurikirana ibihano byahawe Koreya ya Ruguru, raporo igaragaza ko iki gihugu gikomeje kurenga ku byo cyabujijwe gikora ubucuruzi burimo n’ubw’ibikomoka kuri peteroli.
Iyi baruwa ishyikirijwe Trump mu gihe mu cyumweru gishize Pompeo yananiwe kugaragaza aho ibiganiro ku ihagarikwa ry’uriya mugambi bigeze, umwe mu bari bahari akaba yaravuze ko byagenze nabi kurenza uko bari babyiteze.
Ku rundi ruhande ariko Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guterres, avuga ko nubwo kugongana bidashobora kubura, hari amahirwe menshi ko ibi biganiro bishobora kuzagera ku mwanzuro mwiza urebana no guhagarika ikorwa ry’intwaro rya kirimbuzi kandi bigakorwa mu mahoro.
Ku wa 12 Kamena 2018 nibwo Trump na Kim bahuriye muri Singapore, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo birimo guhagarika ikorwa rya ziriya ntwaro muri Koreya ya Ruguru, ndetse n’ikurwaho ry’ibihano iki gihugu cyafatiwe na Amerika.