Rusagara Alexis warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango yohererejwe ubutumwa bugufi (SMS) buvuga ko we na bagenzi be bazicwa.
Ubu butumwa bwageze kuri Rusagara; mu gitondo cyo ku itariki ya 30 Mata 2017 saa kumi n’ebyiri n’iminota 19, ni nyuma nyuma y’ijoro ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu cyahoze ari Komini Ntongwe (Kinazi).
Ubwo butumwa bugufi bwo kuri telefone buvuga ko abatutsi bazongera bagatemwa kuko ngo ari abagome.
Rusagara Alexis warokotse Jenoside
Bwoherejwe kuri terefone ya Rusagara n’umuntu utaramenyekan, mu gihe hari hamenyerewe impapuro [Tracts] z’ingengabitekerezo ya Jenoside, zandikwa zitariho umukono zikajugunywa mu nzira.
Ubu butumwa bwahahamuye Abarokotse Jenoside b’i Kinazi kuko bwanoherejwe umunsi hibukwa Abatutsi basaga ibihumbi 60 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi.
Rusagara ayobora umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Mayaga mu cyahoze ari Komini Ntongwe.
Avuga ko n’ubwo ubwo butumwa butamuteye ubwoba kuko igihugu gifite umutekano, bitabuza gukomeza kuba maso no kutirara kuko hari abagishaka gukora Jenoside.
Agira ati “Ikibazo cy’ingengabitekerezo kirakomeye hano, ni ugushaka guhungabanya abantu no kudukanga, ariko kubaho kw’imishwi si impuhwe z’agaca! Twihagazeho ntacyo bazadutwara, ni utuntu turi aho gusa ariko iyo myumvire ihinduke.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose avuga ko nubwo bigoye kubona umuntu ufite ingengabitekerezo atarayigaragaza, byanze bikunze Leta itazihanganira uwo izagaragaraho.
Agira ati “Birababaje kubona uyu munsi umuntu yandikira undi ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, bene abo turashyiramo imbaraga kubarwanya, tuzahangana nabo”.
Source: KT