Ibikorwa byo kurwanya iyinjizwa , ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, Polisi ikorera mu karere ka Kirehe yakoze mu murenge wa Mahama ku itariki 24 z’uku kwezi yabifatiyemo abantu batatu bafite ibiro 115 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ababifatanywe ari Nyandwi François , Nsabimana Elie na Uwimana Clemence.
Yavuze ko abo bagabo bafatiwe mu kagari ka Karuhembe bafite ibiro 100 by’urumogi mu mifuka; naho ibiro 15 bikaba byarafatiwe mu rugo rw’uwo mugore ruri mu kagari ka Kamombo.
IP Kayigi yasobanuye uko bafashwe agira ati,”Polisi yabonye amakuru ko binjiza urumogi mu gihugu barukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bakarugurisha abantu b’ingeri zitandukanye. Abapolisi bigize abaguzi bararubafatana.”
Yavuze ko uko ari batatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe; ndetse n’urwo rumogi akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.
Yibukije ko gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000); nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ingingo yacyo ya 593 ivuga ko guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
IP Kayigi yaburiye abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ababikoresha n’ababicuruza ko bazagerwaho n’ingaruka zabyo zirimo igifungo, gucibwa ihazabu n’igihombo, bitewe n’uko byangizwa iyo bifashwe.
Yagize ati, “Ingaruka zo kubyishoramo ntizigera gusa ku ubikora; ahubwo zigera no ku muryango we. Iyo umuntu ubifungiwe ari we witaga ku bagize umuryango we; bahura n’ingorane zitandukanye. Buri wese aragirwa inama yo kwirinda icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera no gufatanya kukirwanya.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi
Na none kuri uwo munsi, mu karere ka Nyagatare habaye igikorwa cyo kwangiza litiro 70 za Kanyanga n’amakarito 190 y’inzoga zo mu masashe z’amoko atandukanye zitemewe gucuruzwa mu Rwanda zirimo Zebra Warage, Kitoko na African Gin. Izi nzoga zafatiwe mu mikwabu Polisi yakoze hirya no hino muri aka karere mu mezi atanu ashize.
Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Barija, mu murenge wa Nyagatare. Cyitabiriwe n’amagana y’abaturage biganjemo abanyeshuri n’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga yabaganirije ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo; anabakangurira kubyirinda no gufatanya kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru y’ababikora.
Ku itariki 4 Werurwe uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Tanzaniya, IGP Ernest J. Mangu bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge muri kimwe muri byo n’ubujura bw’inka; uwo muhango ukaba warabereye ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi wa Rusumo.
Source : RNP