• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi

Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi

Editorial 15 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe ku itariki 13 Kanama yafatanye Bakanireba Emmanuel ibiro 25 by’urumogi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko rwafatiwe mu nzu ye iri mu kagari ka Kabuga, ho mu murenge wa Musaza.

Yagize ati:” Mu rukerera rwo kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’imwe twagiye gusaka iwe bitewe n’amakuru twari twabonye ko acuruza urumogi maze dufatira biriya biro 25 mu nzu ye.”

SP Rutaremara yavuze ko Bakanireba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ndetse n’urwo rumogi yafatanywe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.

Yashimye abatanze amakuru yatumye afatanwa ruriya rumogi; kandi abasa abatuye muri Kirehe muri rusange gukomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera kandi batanga amakuru yatuma birushaho gukumirwa.

Yagize ati:”Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura no gufata ku ngufu. Ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.”

Kirehe ifatwa nk’imwe mu nzira zikoreshwa n’abatunda ibiyobyabwenge babyinjiza mu gihugu babivanye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ibifatirwa muri aka karere bikaba akenshi binyuzwa mu murenge wa Nyamugali kubera ko wegeranye na Tanzaniya.

SP Rutaremara yagize kandi ati:”Hari abatekereza ko ibiyobyabwenge bituma umuntu yibagirwa ibibazo afite; ariko mu by’ukuri aho kubimwibagiza bimutera ibindi. Ababicuruza, ababinywa, n’ababikwirakwiza barasabwa kubireka kubera ko nta cyiza cyabyo.”

Yasabye abatuye muri aka karere kuba ijisho ry’umuturanyi, gukora neza amarondo, no gutanga amakuru ku gihe yatuma ibyaha bikumirwa.

Ingingo ya 593 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ingingo ya 594 yacyo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-08-15
Editorial

IZINDI NKURU

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Editorial 04 Dec 2019
Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Editorial 07 Feb 2016
Kwibohora si inzu nziza…, kwibohora ni ukumenya ngo uragana he – Kagame

Kwibohora si inzu nziza…, kwibohora ni ukumenya ngo uragana he – Kagame

Editorial 04 Jul 2016
Charles ONANA wigize akahebwe, ni muntu ki? 

Charles ONANA wigize akahebwe, ni muntu ki? 

Editorial 18 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa
POLITIKI

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Editorial 01 Jul 2017
Ufitiye umwenda leta agiye gukomanyirizwa [ gushyirwa mu kato ]
UBUKUNGU

Ufitiye umwenda leta agiye gukomanyirizwa [ gushyirwa mu kato ]

Editorial 27 Apr 2018
Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu  kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 06 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru