Amakuru aturuka muri Congo, aremeza ko imirwano ikaze ikomeje gutikiza abantu mu ntambara ikomeje kubica bigacika muri Kivu y’Amajyepfo hagati y’umutwe w ‘Abanyamulenge witwa Gumino n’umutwe babafulero bitwa Mai mai (Aoci).
Amakuru akomeza yemeza ko abantu benshi bamaze gutakaza ibyabo n’ababo bazira iyo mitwe ibili.Uko biri kose abantu bakomeje guhunga,inka zabanyamulenge zikomeje gutemagurwa, ndetse n’abantu bakomeje gupfa ari benshi ariko Leta igasa niyicecekeye.
Uwungirije regiment militaire ya 3 407 ariyo igenzura ako gace Colonel Bizuru Tito yatangarije itangazamakuru ejo ko Leta yohereje ingabo zo kujya hagati kugira ngo Abanyamulenge n’Abafulero batamarana.
Abantu bagera kuri bane kuri iki Cyumweru gishize, itariki 28 Gicurasi, bakomerekeye mu mirwano yabaye hagati uw’umutwe wa Gumino Banyamulenge ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai mu bice bya Mikalati mu misozi miremire y’i Minembwe ho muri Kivu y’Amajyepfo. Bikaba bivugwa ko hubuye imvugo zivuga ko Abanyamulenge bagomba gusubizwa aho baturutse ngo ni mu Rwanda.
Amakuru aturuka aha akaba avuga ko imirwano ikomeje hagati ya Gumino Banyamulenge n’umutwe wa Mai-Mai ubamo Abakongomani bo mu bwoko bw’Abafulero.
Iyi mirwano rero ngo imaze gukomerekeramo abantu bane nk’uko byemezwa n’umukuru w’agace ka Basimukindji, Umwami Kisale Bitolwa. Uyu akaba yavuze ko abaturage ba Mikalati bataye igiturage bagahungira ahitwa Mikenge mu Murenge wa Itombwe muri Teritwari ya Mwenga.
Amakuru aturuka aha kandi aravuga ko hari amazu y’abaturage yatwitswe n’inyeshyamba.
Radio Okapi iravuga ko kuri uyu wa Mbere, igisirikare cya Congo cyageze I Minembwe kigiye kureba uko byifashe, komanda wungirije wa regiments ya 3407 mu ngabo za Congo, Col Bizuru Tito akizeza ko hoherejwe ingabo zigomba kujya hagati y’abari kurwana.
Umutwe witwa Gumino
Nubwo bivugwa ko hageze abashinzwe umutekano ariko, ku rundi ruhande biravugwa ko nta muyobozi wa Congo wahageze kandi nta n’umuyobozi urimo kugira icyo abivugaho, dore ko na Radio Okapi ivuze kuri iyi ntambara nyuma y’iminsi ibiri irimo kuba ndetse hakaba nta kindi kinyamakuru cyo muri Congo kirayivugaho. Ibintu bifatwa nk’ubugambanyi.
Umwe mu bantu bari hafi y’ahari kubera iyi mirwano yatangaje ko umutwe wa Mai-Mai ari wo washoje intambara ku cyumweru utera mu biturage by’abanyamulenge. Umutwe wa Gumino ugizwe n’Abanyamulenge bivugwa ko ari wo usanzwe urinda aba baturage ariko nawo uba mu mashyamba, ukaba ari wo watabaye uhangana na Mai-Mai.
Uyu avuga ko intandaro y’ibi byose ari inyungu bamwe mu banyapolitiki bo muri Congo bafite mu guteranya abaturage, kuko ngo bari bamaze iminsi nta bibazo bafitanye, ariko ngo hubuye imvugo zivuga ko Abanyamulenge bakwiye gusubizwa iwabo aho baturutse mu Rwanda.
Abaturage barimo guhunga imirwano