• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United

Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United

Editorial 16 Apr 2023 Amakuru, IMIKINO

Shampiyona y’u Rwanda, Primus National League yakomezaga ku munsi wayo wa 26 ku mikino yo mu kiciro cya mbere, imikino yakinwe kuri uyu wa gatandatu yasize Kiyovu isanze APR FC ku mwanya wa mbere.

Mu mikino yakinwe, ikipe ya Gorilla FC yatsinze ikipe ya Etincelles ibitego 4-1, ni mu mukino wabereye kuri Sitade y’akarere ka Bugesera uhereye ku isaha ya saa sita n’igice.

Ni ibitego byatsinzwe na Adeshola Adeaga Johnson ndetse na Bobo Camara bose batsinzemo ibitego bibiri kuri buri ruhande rwa Gorilla FC naho ku ruhande rwa Etincelles itsindirwa Benoit Gedeon.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje APR FC na Gasogi United warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ibi byanatumye ikipe y’ingabo z’igihugu imibare ikomeza kuremera kuko ubu iranganya na Kiyovu SC.

Gutakaza kwa APR FC, kwakurikiwe no gutsinda kwa Kiyovu SC yo yakiniye i Muhanga, urucaca rwasabwaga gutsinda As Kigali ngo bagere ku mwanya wa mbere babigezeho nyuma y’igitego kimwe cyatsinzwena Elissa Sekissambu.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu wahuje ikipe ya Rwamagana City yo yatsindiwe i Ngoma na Musanze FC ibitego 2-1.

Nyuma y’imikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 53 ikaba iyanganga na Kiyovu SC gusa bagatandukanywa n’umubare w’ibitego amakipe yombi azigamye.

Indi mikino isoza umunsi wa 26 irakinwa kuri iki cyumweru:

Bugesera FC vs Rayon Sports

Police FC vs Rutsiro FC

Espoir FC vs Sunrise FC

Mukura VS&L vs Marine FC

2023-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zirabe maso, Ramaphosa ari mu bugambanyi n’ibyihebe

Editorial 12 Feb 2025
APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

Editorial 19 Jul 2024
Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Editorial 19 Aug 2022
Nkuyu mukobwa wa mugira iyihe nama koko!!

Nkuyu mukobwa wa mugira iyihe nama koko!!

Editorial 12 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu
Mu Mahanga

Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu

Editorial 04 Jun 2016
APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya
Amakuru

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Editorial 23 Jul 2021
Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca
Amakuru

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Editorial 30 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru