• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports

Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports

Editorial 03 Dec 2018 IMIKINO

Umukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2018-19’ wasize akanyamuneza ku maso y’abakunzi ba Kiyovu Sports kuko ikipe yabo yakuyeho amateka mabi yari amaze imyaka itandatu, itsinda mukeba Rayon Sports, ibitego 2-1.

Kuri iki Cyumweru, tariki 2 Ukuboza 2018 nibwo hakinwe umukino wahuje abakeba bamaranye imyaka irenga 50 mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Roberto Oliviera Goncalves (Robertinho) utoza Rayon Sports yari yahisemo gukinisha abakinnyi batatu bakina hagati mu kibuga; Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka na Fabrice Mugheni wahanganaga na Kiyovu Sports yakiniraga.

Nubwo aba bakinnyi bari benshi hagati ntibashoboye kwitwara neza kuko Habamahoro Vincent na Kalisa Rachid bakinaga hagati muri Kiyovu Sports babarushaga gukora ku mipira myinshi mu gice cya mbere. Gusa nta mipira myinshi yageraga ku banyezamu, byatumye iki gice kirangira ari ubusa ku busa.

Uyu munya-Brazil utoza Rayon Sports warushijwe amayeri y’umukino yafashe umwanzuro wo gukuramo Manishimwe Djabel atanga umwanya kuri Yannick Mukunzi wari wabanje ku ntebe y’abasimbura. Byatumye Sefu usanzwe ukina hagati yugarira ahabwa inshingano zo gusatira aciye ku ruhande rw’iburyo.
Izi mpinduka ntacyo zahinduye kuko Kiyovu Sports yakomeje kuyirusha guhererekanya neza.

Uyu mukino mwiza w’ikipe bita Urucaca wari uyobowe n’abanyamahanga babiri yaguze mu mpeshyi y’uyu mwaka; Shavy Babicka ukomoka muri Gabon na Ghislain Armel wavuye muri Cameroun.

Ntibyatinze gutanga umusaruro kuko ku munota wa 60 w’umukino Kiyovu Sports yafunguye amazamu, igitego cyinjijwe na Nizeyimana Djuma ku mupira mwiza yahawe na Almer Ghislain.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego Rayon Sports yakangutse itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko amahirwe abiri yashoboraga gutuma kiboneka Bimenyimana Bonfils Caleb yayateye inyoni agerageza gutsindisha agatsinsino, abugarira muri Kiyovu Sports bakamwambura umupira.

Iradukunda Eric bita Radu Rayon Sports yavanye muri AS Kigali ntiyacitse intege akomeza guhindura imipira myinshi iva ku ruhande rw’iburyo.

Byaje kuviramo ikipe ye kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 78 ubwo yahaga umupira Niyonzima Olivier Sefu atera ishoti rikomeye umupira ufata igiti cy’izamu ugarutse mu rubuga rw’amahina uhura na Yannick Mukunzi yishyurira ikipe ye.

Iki gitego cya mbere Yannick Mukunzi atsinze kuva yagera muri Rayon Sports ntabwo cyari gihagije ngo ikipe ye itahane inota kuko ku munota wa 91 Kiyovu Sports yakoze contre-attaque, Abdul Rwatubyaye akorera ikosa umunya-Cameroun Almer Ghislain ikosa mu rubuga rw’amahina.

Umusifuzi Abdul Karim Twagirumukiza yemeza penaliti yinjijwe neza na Nizeyimana Djuma.

Nyuma y’umukino habaye gushyamirana gukomeye ubwo abakinnyi basohokaga mu kibuga biviramo Bimenyimana Bonfils Caleb guhabwa ikarita itukura, iya kabiri ahawe mu mikino itandatu ya shampiyona.

Ibitego bibiri bya Djuma uvuka ku Mumena ku gicumbi cya Kiyovu Sports byafashije ikipe ye gusiba amateka y’imyaka itandatu bari imaze idatsinda Rayon Sports. Amanota atatu yayaherukaga tariki 21 Mata 2012 ubwo rutahizamu w’Umunya-Uganda Bakabulindi Julius yayitsindiraga mu mukino warangiye ari 1-0.

2018-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Rwemarika Félicité yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa

Editorial 06 Jan 2018
Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League

Byasabye iminota 4 yonyine kugirango ikipe ya Real Madrid isange Liverpool ku mukino wa nyuma isezereye Manchester City muri UEFA Champions League

Editorial 05 May 2022
Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Editorial 23 Jun 2018
Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Editorial 19 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera
Mu Mahanga

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Editorial 06 Jan 2017
Uganda: Uwahoze ari umukunzi wa Kaweesi ashobora gusohorwa mu nzu yari azi ko Museveni yamuguriye
ITOHOZA

Uganda: Uwahoze ari umukunzi wa Kaweesi ashobora gusohorwa mu nzu yari azi ko Museveni yamuguriye

Editorial 12 Dec 2017
Abandi bantu barindwi bakize Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 126
HIRYA NO HINO

Abandi bantu barindwi bakize Coronavirus, umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 126

Editorial 13 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru