Nyuma y’igihe kirekire humvikana amakimbirane hagati y’abanyamigabane ba Radio 1 yanatumye bagera mu Rukiko rw’Ikirenga, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yasinyanye amasezerano yo kwishyura Nyagatare akava mu banyamigabane.
Amasezerano y’ubutane mu bafite imigabane muri Radio 1 Rwanda Ltd agaragaza ko KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw kugira ngo ave mu banyamigabane bayo.
Aba bashoramari baziranye cyane ku mushinga wo gutangiza Radio 1, by’umwihariko KNC nk’uwagize igitekerezo akagishyira mu bikorwa yaje gushaka uwo bafatanya kugira ngo imirimo ikomeze neza niko kwegera Nyagatare amugurisha imigabane; Gusa nyuma yo kugurisha iyo migabane, hari ibyo batumvikanyeho byaje kugeza n’aho bitabaza inkiko.
IGIHE,cyanditse ko KNC yarangije kwishyura ziriya miliyoni 25 Frw tariki ya 5 Ugushyingo 2017 nk’uko babyumvikanye.
Yagize ati “Narangije kumwishyura nta kibazo… njye na Nyagatare nta kibazo ubu dufitanye.”
Urwandiko bashyizeho umukono imbere ya noteri tariki ya 6 Ugushyingo 2017, rugaragaza ko imigabane ya Nyagatare ingana na 50% ifite agaciro ka miliyoni 35 Frw, azaba ayeguriye Kakoza Nkuriza Charles ‘KNC’ kandi ko amasezerano y’ubufatanye bari baragiranye 29/5/2011 azaba ataye agaciro. Kakooza Nkuriza Charles akaba yegukanye imigabane 100% ingana na miliyoni 70 Frw.
KNC na Nyagatare bakaba baranumvikanye ko nta nkurikizi n’imwe izabazwa Nyagatare Jean Luc muri Radio One Rwanda LTD uhereye igihe yayigiriyemo kugeza igihe ayiviriyemo ku bibazo byose byayibazwa.
Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yegukanye imigabane yose ya Radio 1