Koffi Olomide yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016 aho agomba gutarama mu birori byo gusoza umwaka bya Kigali Count Down. Akigera mu mujyi wa Kigali Koffi Olomide yavuze ku rukundo akunda abanyarwandakazi agaruka no ku bahanzi nyarwanda.
Umunyamakuru yabajije Koffi Olomide niba yaba azi umuziki w’abanyarwanda, na we mu kumusubiza agira ati”Eeeehh njya numva umuziki wanyu…” Abajijwe niba hari amazina ya bamwe mu bahanzi yaba azi neza cyangwa indirimbo zabo yagize ati” Ndabakunda bose, simbazi cyane ariko ndabakunda bose, sinshaka guteza urujijo nyuma ngo mvuge bamwe nibagirwe wenda umwe gusa kimwe ni uko abahanzi bose b’abanyarwanda bose mbakunda.”
Koffi waje mu Rwanda ahagurukiye Brazzaville yaje kubazwa na Inyarwanda.com niba rimwe ajya atekereza ko azakorana indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda. Asubiza iki kibazo Koffi yongeye kugaragaza ko atekereza abanyarwandakazi agira ati “Nibwo nzabikunda cyane nzabyishimira cyane, erega n’umuhanzikazi w’umunyarwanda birashoboka.”
Koffi Olomide yagaragaje ko azi uburanga bw’abanyarwandakazi igihe yabazwaga n’abanyamakuru umwihariko k’u Rwanda bijyanye n’ibindi bihugu yagezemo, maze agira ati “U Rwanda ruzwiho kuba ari igihugu gifite umubare munini w’abakobwa beza.”
Koffi Olomide wirinze gutangaza amafaranga mu byukuri bamuhaye ngo aze mu Rwanda, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yaje kubazwa niba azava mu Rwanda nta kindi gitaramo akoze maze Koffi ubwe abwira umunyamakuru ko abamutumiye aribo basubiza ibyo bibazo. Ku kijyanye n’iki gitaramo Oscar wateguye iki gitaramo yahise ahamya ko hari ikindi gitaramo Koffi azaririmbamo kikazaba tariki 1 Mutarama 2017 aho kizabera gusa hakaba hamenyekana nyuma.
Agaruka ku gitaramo cye Koffi Olomide yatangaje ko nta mubare runaka w’indirimbo azaririmba ahubwo abafana aribo bazamusaba izo aririmba, naho ku ruhande rw’abateguye ibi birori bo ngo bakurikije abantu bari kwaka amatike mbere, biteze byibuza abafana batari munsi y’ibihumbi bibiri (2000) baturutse imihanda yose.
Umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide
Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Koffi Olomide yabajijwe niba hari icyo azi cyangwa yavuga kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aha Koffi Olomide yagize ati ” Ni umugabo ukunda igihugu cye cyane, ukorera igihugu cye, ngira ngo mubona ukuntu u Rwanda ruri kwihuta mu iterambere, njye mugomba icyubahiro ku bw’akazi akora,… njye ubwo mperuka hano hari hazwi Hotel ya Mille Collines ntabwo Radisson yari ihari, mu by’ukuri u Rwanda ruri gutera imbere, hari impamvu ikomeye yo gushimira Perezida wanyu. Ni umugabo wubashywe hanze aha, njye ndabivuze ndabizi ko yubashywe cyane hanze aha.”
Yabajijwe iminsi azamara i Kigali maze arasubiza ati : “ Njye sinabimenya biterwa n’abahagarariye inyungu zanjye ndetse n’abateguye urugendo rwanjye.” Abajijwe umubare w’indirimbo azaririmba Koffi Olomide yatangaje ko bizaterwa nizo abantu bazamusaba ati: ” Mfite indirimbo zirenga magana atatu abantu nicbo bambwira izo ndirimba.”
Koffi Olomide ategerejwe mu birori byo gusoza umwaka wa 2016 aho azaba ari kumwe n’abanyarwanda mu gutangira umwaka wa 2017 mu ibirori byiswe Kigali Count Down, bikaba bizabera mu mujyi wa Kigali mu busitani bwa Convention Center. Kwinjira muri ibi birori ni 35,000frw na 50,000frw mu myanya y’icyubahiro.
Source : Inyarwanda.com