Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yashinzwe gukora iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi yashimiye u Rwanda ku ruhare rwagize mu kuyifasha muri iri perereza.
Iyi komisiyo yashyizwe n’Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko u Rwanda rwakoze neza mu kureka iyi komisiyo igakora akazi kayo iri ku butaka bw’u Rwanda.
Mu ijambo yavugiye mu nama ya 39 y’aka kanama I Geneve kuri uyu wa Mbere ushize buri bucye hashyirwa ahagaragara raporo iherutse gutunga urutoki Leta y’u Burundi, umuyobozi w’iyi komisiyo, Doudo Diene yashimiye u Rwanda, u Bubiligi, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania nk’ibihugu byafashije kugirango iyi komisiyo isohoze inshingano za yo zo gukora iperereza ku mahano yakozwe mu Burundi kuva mu 2015.
Bwana Doudou Diene ati: “Iperereza ryacu ryamaze kwegeranya ibimenyetso 400 byashyizwe ahagaragara n’abakorewe ibyaha cyangwa ibihamya babonye ku kuntu uburenganzira bwa muntu buhonyorwa haba hanze y’u Burundi cyangwa mu Burundi.”
Doudou Diene akaba yatangaje ko iyi komisiyo ya Loni ishimira cyane inkunga y’ibi bihugu kugirango iperereza ribe ryaragenze neza nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews isoza ivuga.