• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Editorial 10 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA iyobowe na Perezida wayo Bwana Adolphe Kalisa yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2021 no kuri uyu gatatu tariki 8 Kamena 2021 mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zatanzwe na Bwana RURANGIRWA Louis ndetse na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier biyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki 27/06/2021 zujuje ibisabwa.

Nyuma yo gusuzuma ko abari ku rutonde rw’abakandida bombi bujuje ibisabwa n’amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’Amabwiriza agenga amatora Komisiyo yasanze abakandida bombi aribo Bwana RURANGIRWA Louis na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier bujuje ibisabwa bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida RURANGIRWA Louis:

RURANGIRWA Louis (Perezida)

KAYISIME Nzaramba (Visi Perezida)

Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)

NDAYAMBAJE Pascal (Komiseri ushinzwe imari)

MPATSWENUMUGABO Jean Bosco (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

MUKASEKURU Deborah (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)

NKURUNZIZA Benoit (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga)

NDARAMA Mark (Komiseri ushinzwe tekiniki n’ iterambere ry’umupira w’amaguru).

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida MUGABO NIZEYIMANA Olivier:

MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)

HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)

HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)

CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)

GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)

IP UMUTONI Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)

NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)

TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)

UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)

Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi).

Abakandida bombi bakaba bamaze kumenyeshwa ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora.

Kwiyamamaza biteganyijwe hagati y’itariki 19/06/2021 na tariki 26/06/2021 nk’uko byagenwe mu ngengabihe y’ibikorwa by’Amatora yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora.
Amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 27/06/2021 mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel.

2021-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi

Editorial 26 Jan 2022
GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

GASABO : Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore we

Editorial 22 Jun 2018
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Administrator 16 Nov 2025
Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Editorial 09 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique
Amakuru

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 18 Nov 2024
Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika
INKURU NYAMUKURU

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Editorial 28 Nov 2017
Rayon Sports yongeye gutsikira mbere yo guhura na APR FC
IMIKINO

Rayon Sports yongeye gutsikira mbere yo guhura na APR FC

Editorial 01 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru