Nyuma y’iminsi mike bamwe mu batangaje ko baziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka, basohoye ubutumwa bukangurira abaturage kubaha inkunga izabafasha mu kwiyamamaza, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyamaganiye kure ivuga ko aho ibihe bigeze ibyo bikorwa bitemewe.
Mu Mpera za Werurwe 2017 nibwo Mpayimana Phillipe wavuye mu Bufaransa muri Gashyantare 2017 avuga ko aje guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika, yatangiye gusaba Abanyarwanda kuzamuha inkunga y’amafaranga nk’uko batanga n’amaturo mu nsengero cyangwa bashyigikira amakipe bafana kugira ngo azabashe kwiyamamaza.
Nguwo Mpayimana Phillipe ugenda asaba abaturage amafaranga
Uyu mugabo yavugaga ko hari umuntu witeguye kwakira izo nkunga zizatangwa ndetse akaba yarashyizeho nomero ya konti na telefoni zo kunyuzwaho izo nkunga.
Mpayimana wibajijweho cyane ubwo yajyaga mu kiganiro n’abanyamakuru ateze moto, yasobanuye ko ibyo gusaba inkunga atari ubucuruzi agamije ahubwo ari ukuvunikira abaturage, bityo nabo bakwiye kumufasha.
Muri Werurwe 2017, ubwo Inteko Rusange y’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Green Party, yateranaga ikemeza Dr Frank Habineza nk’umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, nawe yasabye abanyamuryango kwishakamo inkunga ingana na miliyari imwe n’igice izabafasha mu bikorwa by’amatora.
Dr Frank Habineza
Icyo gihe yagize ati “Abafite amasaka muyagurishe, abafite ibigori mubigurishe, abafite ibirayi mubigurishe kugira ngo igikorwa cy’amatora kizabashe kugenda neza. Amafaranga tuzakenera twarabaze dusanga agera kuri miliyari imwe n’igice; ntabwo ari amafaranga make. Buri wese yitange uko yifite, ufite igihumbi akizane, ufite bitanu, icumi, miliyoni kuko inkunga yanyu irakenewe. Kugira ngo ishyaka ryacu rizitabire amatora ribashe gutsinda ni uko buri murwanashyaka ahaguruka.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko ibikorwa nk’ibyo byo gusaba inkunga bidakwiye mu gihe hataremezwa abakandida, gusa niyo baba bemejwe ngo hari uburyo bwateganyijwe ibyo kubona inkunga bikorwamo.
Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza, yagize ati “Ntibyemewe. Icya mbere nta nubwo dufite abakandida, muri gahunda yacu y’amatora tuzakira kandidatire kuva tariki 12 kugeza 23 Kamena, abazaba bemerewe kwiyamamaza tuzabatangaza tariki 7 Nyakanga, kugeza icyo gihe nta mukandida dufite; uwaba wiyita umukandida wenda byaba ari ibyifuzo. Ibyo gusaba inkunga ntabwo byemewe kandi nubwo baba bemewe hari uburyo binyuzwamo.”
Yakomeje agira ati “Hari uburyo inkunga iva mu bashyigikiye umukandida cyangwa umutwe wa politiki abarizwamo, ariko niba icyo kibazo gihari ntabwo byemewe, n’abaturage bamenye ko bitemewe, igihe kizagera bikorwe kandi hari uburyo bikorwamo.”
Ntihazagire utegereza inkunga ya leta mbere y’amatora
Munyaneza yavuze ko mu matora nta nkunga leta igenera abakandida mbere y’amatora nyir’izina uretse ayo bahabwa nyuma yayo nabwo bitewe n’amajwi uwiyamamaje yagize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza.
Ati “Leta nta nkunga itanga mbere y’amatora, ahubwo hari amafaranga itanga nyuma yayo bitewe n’amajwi umukandida yabonye ashobora kumufasha mu kwishyura n’ibindi yaba yarakoresheje.”
Ubusanzwe umukandida ugenerwa ayo mafaranga aturuka muri leta, ni uba wagejeje ku majwi 5%. Birabujijwe kandi kwakira inkunga izo ari zo zose ziturutse mu banyamahanga, mu madini no mu miryango runaka yaba iyegamiye kuri leta n’itayegamiyeho.