Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) imaze kwemeza ku buryo ntakuka abakandida bazahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu kwezi gutaha. Paul Kagame (FPR), Philippe Mpayimana (Wigenga) na Frank Habineza (Green Party) nibo bazahatana muri aya matora.
Inama y’Abakomiseri nkuko bitangazwa na NEC yasanze Mwenedata Gilbert, Barafinda Sekikubo Fred na Rwigara Shima Diane batujuje ibisabwa.
Komisiyo y’Amatora itangaza ko Mwenedata Gilbert afite abamusinyiye 522 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko nta lisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Burera.
Naho Barafinda Sekikubo Fred, Komisiyo ivuga ko afite abamusinyiye 362 kuri 600 bateganywa n’Itegeko. Komisiyo ikomeza ivuga ko Barafinda Sekikubo Fred atujuje umubare w’abantu 12 bashyigikiye kandidature ye mu turere 18. Ikindi kandi ntiyashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyemezo cye kigaragaza Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.
Rwigara Shima Diane nawe ntabwo Kandidatire ye yemejwe kubera ko ngo atujuje ibisabwa n’amategeko. Komisiyo ivuga ko kuri liste yatanze Rwigara Shima Diane yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke ba PS Imberakuri.
Ikindi kandi ngo umwe mu basinyiye Rwigara Diane yaguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16.04.2016, ashyingurwa tariki ya 17.4.2016 mu irimbi rya Busanza.
Bikimara gutangazwa, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rya Frank Habineza ryahise ritangaza ko ryishimiye ko kuva 2003 ku nshuro ya mbere ishyaka ritavuga rumwe na Leta rigiye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.
Philippe Mpayimana we yatangaje ko afite ikiganiro n’abanyamakuru aho ari mu Bufaransa.
Turakomeza kubakurikiranira ibivugwa n’abatashoboye kujya k’urutonde ndakuka rw’abakandida k’umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Ubwanditsi