• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Editorial 21 Feb 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Iyo usesenguye imyitwarire y’ubutegetsi bwa Kongo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu, usanga bwemera imyanzuro y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba bya nyirarureshwa, ndetse bamwe mu bavuga rikijyana muri Kongo ntibatinye kuvuga ko ingabo z’uwo muryango ziri muri kongo ari « abagambanyi bashyigikiye umutwe wa M23 ».

Ibi na Perezida Tshisekedi ubwe abishinja izo ngabo, ku mugagaragaro. Mu gihe inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Afrika iherutse kubera Addis-Abeba muri Ethiopia nayo yashyigikiye ko umubare w’ ingabo z’uwo muryango zateganyijwe kugarura amahoro muri Kongo wakoherezwa uko wakabaye (kugeza ubu Kenya niyo yonyine yamaze kohereza ingabo zose), abaturage ba Kongo bakomeje kwigaragambya basaba ko n’izamaze kuhagera zahambira utwangushye zikabavira mu gihugu.

Iyi myigaragambyo kandi inashyigikiwe na Leta ndetse na sosiyete sivile, bashishikariza abo baturage kwiroha mu mihanda bamagana ingabo z’Umuryango w’Afrika y’uburasirazuba.Iyi myitwarire igayitse iraza ikurikira ubutumwa bucicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu magambo ya bamwe mu banyapolitiki ba Kongo, nka Martin Fayulu na Denis Mukwege, basaba ko ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zava muri Kongo, zigasimburwa n’iza « SADC », Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afrika.Icya mbere, aka ni agasuzuguro Kongo ikomeje kugaragariza Abakuru b’Ibihugu by’ Afrika y’Uburasirazuba bagaragaza ubushake bwinshi bwo gufasha Kongo kuva mu bibazo by’umutekano imazemo imyaka n’imyaniko.

Umwete abo Baperezida berekana, kuri mugenzi wabo wa Kongo ntacyo uvuze. Ni mu gihe nyamara ubu isi yose yafashe ingamba zo gushakira ibisubizo mu karere ibibazo birimo, abo hanze yako bakaza bunganira. Ibibazo bikururwa n’umutekano muke muri Kongo, nk’impunzi zinyanyagiye mu bihugu byo muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari, bigira ingaruka kuri ibyo bihugu byose, ari nayo mpamvu bishaka uko byatanga umusanzu mu kubikemura.

Kujya gushakira amaboko muri SADC, ugatera umugongo abo musangiye umutwaro, ni ubushishozi buke muri politiki.Icya kabiri, n’iyo SADC Kongo ihanze amaso, nayo ubwayo ntirashobora gukemura ibibazo byo mu bihugu-binyamuryango.

Urugero ni Mozambike, kimwe mu bamunyamuryango 16 ba SADC, yamaze imyaka yarabaye indiri y’ibyihehe, kugeza ubwo nko mu ntara ya Cabo Delgado, Leta itari ikihakandagiza ikirenge. Byasabye ubutabazi n’ubwitange bw’abasirikari n’abapolisi b’uRwanda, rutanafite aho ruhuruye na SADC, none mu gihe kitaragera no ku mwaka, abaturage basubiye mu byabo, baratekanye mu ntara ya Cabo Delgado. Iyo SADC yari irihe ubwo abaturage ba Mozambike bicwaga, abagore bagasambanywa ku ngufu, abatabarika bakava mu byabo ?

Igihugu cy’Afrika y’Epfo nacyo ni umunyamuryango wa SADC. Ni kimwe mu birangwamo ibibazo by’ingutu, bishingiye ku miyoborere mibi, ruswa, ubwicanyi, ivangura, n’ibindi bisa neza n’ibyamunze Kongo. Uruka se yafata uhitwa ? Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo ubu niwe uyobora akanama k’amahoro n’umutekano mu Muryango w’Afrika Yunze Ubumwe. Perezida Tshisekedi aherutse kujya kumuregera u Rwanda ngo nirwo ruhungabanya umutekano wa Kongo. Mu nama y’i Addis-Abeba Ramaphosa yashatse kugwa mu mutego w’amarangamutima, nubwo ibyo we na Tshisekedi bari bagambanye ngo basabire uRwanda ibihano, bitabahiriye.Mozambike yayogojwe n’intambara, kandi ari umunyamuryango wa SADC kimwe n’Afrika y’Epfo, Perezida Ramaphosa arayitererana.

U Rwanda rumaze gutabara, nabwo SADC itabishaka, Afrika y’Epfo yakozwe n’ikimwaro, maze Ramaphosa n’abandi bo muri SADC bahoreza ingabo muri Mozambike, ariko bisa nko kwifotoza, kuko nta n’icyo abasirikari b’ibyo bihugu bafashije kigaragara. Ibyo Ramaphosa atahaye igihugu cye se, nta gihe Mozambike, azagiha Kongo ?

Muri make rero, na mbere yo gupfunda imitwe ahashoboka n’ahadashoboka, ubutegetsi bwa Tsisekedi nibwumve ko mbere na mbere igisubizo kiri mu biganza by’Abanyekongo ubwabo. Nibareke kumva ko hari abazaza kubamenera amaraso, kubera ingorane bashobora kubonera umuti ubwabo.

Ikindi nibuhe agaciro inama bugirwa n’abaturanyi bahuriye mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba, bumva kandi bazi neza umuzi w’ikibazo, aho kumarisha isi ibirenge ashakira umuti no kubatawufite.

2023-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Bombori bombori hagati ya FARDC na Wazalendo

Editorial 22 Nov 2024
Kisangani :“Twatsinze Uganda inshuro eshatu”-Kagame

Kisangani :“Twatsinze Uganda inshuro eshatu”-Kagame

Editorial 01 Apr 2019
Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze

Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze

Editorial 15 Mar 2024
Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Editorial 27 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine
INKURU NYAMUKURU

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Editorial 13 Jul 2019
Icyogajuru cya NASA cyavumbuye umubumbe wa mbere uruta Isi uri ahantu hashobora guturwa
IKORANABUHANGA

Icyogajuru cya NASA cyavumbuye umubumbe wa mbere uruta Isi uri ahantu hashobora guturwa

Editorial 08 Jan 2020
U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

Editorial 13 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru