Ni ibikorwa by’urugomo byamaze iminsi itatu bibera mu mujyi wa Yumbi uri mu burengerazuba bw’iki gihugu. Byatumye amatora ya perezida asubikwa muri iyo ntara, yimurirwa mu kwezi gutaha kwa gatatu.
Abategetsi kandi basubitse aya matora mu tundi turere tubiri – Beni na Butembo – kubera indwara ya Ebola i Beni ndetse no kubera ibitero by’imitwe y’inyeshyamba i Butembo.
Icyo cyemezo cyaburijemo amajwi y’abaturage barenga miliyoni bagejeje igihe cyo gutora bo muri utwo turere, kubera ko Perezida mushya wa Kongo, Félix Tshisekedi, yamaze kurahirira no gutangira imirimo mishya.
Hakomeje iperereza ku bikorwa by’urugomo byabereye i Yumbi. BBC ivuga ko mu kwezi gushize kwa mbere, ONU yatangaje ko yatahuye ibyobo birenga 50 byatawemo imirambo muri ako karere.
Aba bantu 15 batawe muri yombi, bashinjwa kuba barabigizemo uruhare rutaziguye. Itabwa muri yombi ryabo ryagezweho ku bw’iperereza igisirikare cya Kongo kiri gukorana na ONU.
Imyirondoro yabo ntiramenyekana neza, igisirikare cya Kongo kivuga ko byemezwa ko ari bamwe mu bagize umutwe w’inyeshyamba, ariko ibi ntibiremezwa n’abatuye aho