Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza uburyo kutumvikana muri bamwe mu bagize guverinoma ari imbogamizi ku iterambere ry’u Rwanda, ikibazo agarutseho ku nshuro ya kabiri mu mwaka umwe.
Tariki 31 Kamana 2017 nibwo Perezida Kagame yahishuye ko zimwe muri Minisiteri zirimo amakimbirane aturuka ku kutumvikana hagati y’abayobozi bakuru.
Icyo gihe yizeje ko atazongera kubahishira, kuko kudakorana mu buryo bunoze ari bimwe mu bidindiza igihugu. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ni zimwe mu zo yari yatunze agatoki n’ubwo yirinze kugira amazina atangaza.
Ubwo yatangizaga umwiherero wa 15, Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2018, Perezida Kagame yongeye gutinda kuri iki kibazo. Yavuze ko ntaho igihugu cayagera abayobozi bakorana batavugana cyangwa ngo bajye inama.
Yagize ati “Kutavugana, kutajya impaka ngo mugire icyo mugeraho, kutuzuzanya mu nshingano mufite… nimumbwire ngo bivuze iki?
“Ese biranashoboka ko umuntu yajya yihitiramo abo ashaka gukorana nabo!? Uwakubwira ati ‘hitamo noneho abo wikoranira nabo, byo uwabikubwira amaherezo wakorana nabo!?”
Yavuze ko abayobozi bakwiye gushyira ku ruhande ibibazo byabo bwite bafite kuri bagenzi babo, ahubwo bagashyira imbere akazi.
Ati “Wenda hari ubwo uvuga uti ‘badushyira ku mirimo baragiye bampa umuntu ku ruhande ntazi iyo ava, (cyangwa) bampaye undi kandi ntibazi ko atari inshuti yanjye, (cyangwa) barongera bampa undi bataziko ashoboye ibyo akora, (cyangwa) undi sinzi iyo aturuka hatameze neza…
“Noneho ndavuze nti uwaguha ngo wihitiremo uzakungiriza, uzakora indi mirimo yindi ukitoranyiriza, bo wakorana nabo? Bo mwakuzuzanya uko bikwiye kurusha abo baguhaye utashakaga?”
Yanenze abayoboz guhoza imvugo imwe mu kanwa nyamara ibibazo bigarukwaho mu mwiherero buri mwaka, none imyaka 15 ikaba ishize nta gihinduka.
Perezida Kagame yagaragaje ko atishimira na gato uburyo inzeg zitandukanye mu gukemura ikibazo cy’isuku mu baturage n’imirire mibi mu bana. Yavuze ko inzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze ari zo nyirabayazana wo gutuma bidakemuka.