Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri gukina igikombe cya CHAN, Jacques Tuyisenge yatangaje ko kwitwara neza muri iri rushanwa kugeza ubwo babonye tike ya ¼ babikesha perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Amvubi ku mukino wejo Amavubi yaraye abonye tike ya ¼ cya CHAN nyuma yo gutsinda Gabon ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere wabereye kuri stade Amahoro i Remera. “Twariteguye neza mu by’ukuri ariko akarusho kariho ni uko abayobozi bose bakuru b’igihugu baradushyigikiye harimo na Nyakubahwa perezida w’igihugu Paul Kagame ni we muntu udushyigikiye cyane muri iyi CHAN kuko buri gihe ubutumwa bwe butugeraho budusanze muri locale. Ni we muntu wa mbere, navuga, nanashimira kuko aradushyigikira tuzi ko ari inyuma yacu, mbese n’icyo kintu navuga, ndamushimira cyane. Yatubwiye [Perezida Kagame] ko tumaze kuzamura urwego rwacu, aho tugeze urwego rwacu ni rwiza ariko hari ibintu byinshi byo guhindura, yagiye atubwira ko dushaka ibyo duhindura, aratubwira ati ni byo koko turigukina neza urwego rwacu rwarazamutse ariko tugomba kugira utuntu tumwe na tumwe duhindura kugira ngo tubashe kugera ku rwego rwiza.Ndumva aribwo butumwa yaduhaye, yatugejejeho kandi twarabwakiriye. Amavubi azagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016 akina na Maroc mu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere, aho inota rimwe rizaba rihagije kugira ngo Amavubi yizere kuzamuka ayoboye itsinda, atitaye ku bizava mu mukino uzahuza Gabon na Cote d’Ivoire. M.Fils

Inkuru zigezweho
-
Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi | 29 Dec 2025
-
U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye | 28 Dec 2025
-
Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe | 26 Dec 2025
-
FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka | 22 Dec 2025
-
ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO | 16 Dec 2025
-
FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo | 16 Dec 2025




