• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Editorial 28 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

kubera ibikorwa by’ubwubatsi bikomeje k’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu majyaruguru, ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyasohoye itangazo ko amakamyo manini akoresgha uyu mupaka agiye kujya acak’umupaka uhuriweho (OSBP) wa Kagitumba.

Iri tangazo ryasohotse nyuma gato hatangiye kugaragara ikibazo cy’amakamyo yageraga k’umupaka wa Gatuna ntabashe gukomeza Uganda.

Nkuko byashyizweho umukono mw’itangazo rya RRA,  ibi byakozwe mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kubaka Ibiro bya Gasutamo Bihuriweho biri gukorwa ku mupaka wa Gatuna, aho ibikamyo byose byikoreye imizigo yambukiranya umupaka wa Gatuna birimo gukoresha Umupaka wa Kagitumba cyangwa uwa Mirama Hills.

Umushinga wo kubaka umupaka wa Gatuna (Juxtaposed Gatuna one stop border post (OSBP), yakabaye yararangiye muri Werurwe 2016 hagendewe ku biri mu masezerano ya rwiyemezamirimo wa mbere watsindiye isoko ryo kuyubaka akaba yari Umushinwa.

Uyu Mushinwa yaje kwamburwa akazi hongera gutangwa isoko, ritsindirwa na Sosiyete ya NPD Contraco yo ibaca agera kuri miliyari 12 na miliyoni magana indwi (Frw 12,712,283,758).  Habayeho kugereranya ikiguzi k’imirimo yari gukorwa na rwiyemezamirimo wa mbere n’igiciro cy’uwa kabiri, umupaka wa Gatanu uzuzura uhendesheje Leta asaga miliyari icyenda.

Muri uku kwezi nibwo Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gusubukura imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho wa Gatuna ari nawo mukuru uhuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’aho imaze kubona miliyoni 1,9 y’amadolari ya Amerika muri miliyoni 4 zikenewe ngo uyu mushinga uzarangire.

2019-02-28
Editorial

IZINDI NKURU

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Editorial 11 Jul 2021
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye

Editorial 15 Jan 2018
Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Editorial 13 Apr 2023
Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Editorial 19 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Editorial 20 Jan 2019
Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza  Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana
INKURU NYAMUKURU

Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Editorial 06 Feb 2019
Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana
ITOHOZA

Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana

Editorial 31 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru