• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Editorial 04 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Buri gihe iyo habaye impinduka mu ngabo z’u Rwanda, cyane cyane iyo hari abirukanywe, abasezerewe n’abasubiye mu buzima busanzwe nk’uko byagenze muri iyi minsi, ibigarasha n’Interahamwe bakwiza ibihuha ngo hari umugambi wo guhirika ubutegetsi wategurwaga.

Ibi ni bya bindi umushonji arota arya. Abo bagome bifitiye inzozi zabakwamiyemo, doreko bahora bifuriza u Rwanda imidugararo n’isenyuka ry’ubumwe n’ibindi byiza rugenda rugeraho. Ntabyo bazabona ariko, kuko ibyo byiza ntitubifata minenembwe!

Uko gukwiza impuha kandi babikora nkana, bagamije gusa gukura abaturage umutima, ngo ab’intege nke bibeshye ko hari ubushyamirane hagati y’ubuyobozi bukuru bw’ Igihugu n’ingabo z’u Rwanda.

Ibyo ni uguhomera iyonkeje ariko, kuko Umunyarwanda wa none arahumutse. Azi neza imbaraga z’ubuyobozi yitoreye, disipuline ntagereranywa y’Ingabo z’u Rwanda, icyizere n”ubwuzuzanye hagati y’inzego z’Igihugu.

Ku rundi ruhande ariko, ibigarasha n’abajenosideri ntibamenyereye umuco wo gukorera mu mucyo, aho buri wese abazwa ibyo yakoze, byaba amakosa akabihanirwa hatitawe ku ipeti cyangwa urwego rw’ubuyobozi umunyacyaha arimo.

Benshi muri abo bakwiza amagambo, bakuriye, bahungiye cyangwa banavukiye mu bihugu aho Jenerali yica agakiza, kumutinyuka ngo uramuhana bikaba ikizira!

Iyo babonye rero mu Rwanda Jenerali yirukanwe kubera ruswa cyangwa ubusinzi, abakiri imbata y’imyumvire yo ku ngoma za Kayibanda na Habyarimana babifata nk’ishyano ryaguye, bakabishakira indi mpamvu iremereye, nk’umugambi wo guhirika ubutegetsi!

Muri iyi myaka, mu bihugu byinshi by’Afrika hagiye haba kudeta, abasirikari bakambura abasivili ubutegetsi, kandi koko wasesengura ugasanga igihugu cyari kigeze aharindimuka.

Hari abanyamakuru bagiye bahera kuri iyo nkundura y’ihirikwa ry’ubutegetsi hirya no hino muri Afrika, bakabaza Perezida Kagame niba atajya yikanga ko no mu Rwanda haba kudeta. Mu magambo make hari uwo yasubije ati:” Hari filimi zidashobora gukinirwa mu Rwanda, kuko zitabona abazikina ndetse n’abazireba”.

Iki ni igisubizo gisobanura ko hari ibintu biba ahandi ariko bidashoboka mu Rwanda, kubera amateka rwanyuzemo, n’uruhare ayo mateka yagize mu kubaka imyumvire mishya mu Banyarwanda. Umunyarwanda yamenye gutandukanya igisahiranda n’umuyobozi usobanutse, ku buryo nta mahirwe yaha inturumbutsi na ba kidobya.

Ingabo z’u Rwanda ni bamwe muri abo baturage bazi ikiguzi cy’aya mahoro, n’imiyoborere inogeye buri wese. Zizi no kurusha undi wese ko iterambere nyaryo ari irishingiye ku byifuzo n’uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.
Wamenera he rero uvutsa abaturage ubuyobozi bitoreye hafi 100%?

Iyo ni filimi ikinirwa gusa mu bwonko bwangiritse nk’ubwa Ingabire Victoire, Nahimana Thomas, Jean- Paul Turayishimiye, Jean- Paul Ntagara, n’izindi ngurukira ngenzi zabo.

2024-09-04
Editorial

IZINDI NKURU

Umujyi wa Kigali urasabwa asaga miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ikipe ya AS Kigali ikomeze ibeho, bitaba ibyo igasenyuka

Umujyi wa Kigali urasabwa asaga miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ikipe ya AS Kigali ikomeze ibeho, bitaba ibyo igasenyuka

Editorial 05 Jun 2024
Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Editorial 21 Jan 2018
Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Mu Rwanda hagiye kuzajya hateranyirizwa imodoka zo mu bwoko bwa Polo, VW Passat na Teramon

Editorial 19 Jan 2018
Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Editorial 14 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya
Amakuru

Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya

Editorial 06 Dec 2022
Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.
INKURU NYAMUKURU

Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Editorial 16 May 2019
Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga
Amakuru

Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Editorial 05 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru