• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Editorial 25 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu Aimable Karasira yakunze kwitwikira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, akayobya abantu, abangisha ubuyobozi, anababibamo amacakubiri. Ikiganiro twashoboye kwibonera, aho Aimable Karasira yaganiraga mu ibanga n’uwitwa(cyangwa uwiyita) Kayumba Khamissi , ukoresha telefoni nomero +254 783 36 66 15(numero yo muri Kenya ), bashishikariza abaturage kwiroha mu mihanda nk’uko bimeze muri Uganda, ngo bagakuraho ubutegetsi, kirashimangira amakuru twari dufite, ko Karasira akorana n’abo mu mitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Hari abibeshya ko Aimable Karasira yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, kuko batumva uburyo umuntu ushyira mu gaciro, ubona intambwe Abanyarwanda bagenda batera mu kwiyubaka, yihanukira agasebya ubuyobozi, agahamagarira n’abandi kubwigomekaho. Nyamara abikora abigambiriye ku kagambane n’ibitangazamakuru bimuha ijambo.

Ibi Kaminuza y’uRwanda yo yabibonye rugikubita, isezerera Karasira wari umwarimu wayo, kuko yari ifite impungenge ko azaroga urubyiruko yigishaga. Abasesengura ibyo Karasira avuga, bahamya ko akorana byeruye n’imitwe irwanya Igihugu, kuko amagambo ye sa neza neza n’ay’ abo muri RNC, ARC-Urunana, FDLR n’abandi birirwa baharabika uRwanda. Amakuru yizewe ahamya ko hari ibigarasha bikoresha Karasira, bikamwoherereza amafaranga, ari nayo bamutunze cyane cyane nyuma yo kwirukanwa muri UR. Hakibazwa rero igituma adahanwa kandi ibimenyetso Atari iby’ibura.

Ni gute umuntu atinyuka kuvuga ngo:”Abatutsi bishwe n’abandi Batutsi”, ntahanirwe iri pfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi? Itegekonshinga rya Repubulika y’uRwanda rishimangira ko “twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragaramo byose….”.

Niba nka Ingabire Victoire yarafashwe agafungwa kubera gucamo Abanyarwanda ibice ndetse no gushaka kugirira nabi ubutegetsi, abantu bibaza impamvu Aimable Karasira ataryozwa amagambo mabi cyane adasiba kuvugira ku karubanda, nk’aya agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwihangana bibaho, kugirwa inama hagamijwe ko umuntu yakwikosora birashoboka, ariko haba na “nyirantarengwa”. Aimable Karasira n’abamukoresha barashogesha, ku buryo rwose twe tubona gukomeza kurebera ibyo akora ari ukorora ikibi.

2020-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

Editorial 22 Jun 2021
Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Nyuma y’amezi 13 gusa, Umutoza w’umunyarwanda Andre Cassa Mbungo yatandukanye na Bandari FC yo muri Kenya azira umusaruro muke

Editorial 21 Feb 2022
Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena

Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena

Editorial 09 Nov 2020
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Editorial 05 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Editorial 17 Jan 2017
Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball  yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda
Amakuru

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2021
RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa
Mu Rwanda

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Editorial 26 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru