• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

  • Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika   |   01 Jul 2025

  • Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta   |   01 Jul 2025

  • U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari   |   30 Jun 2025

  • APR BBC izahura na REG ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball 2025, ni nyuma yo gusezerera Patriots BBC   |   30 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Editorial 10 Jan 2023 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Buri munsi umubare w’Abatutsi bo muri Kongo bahungira mu bihugu byo muri aka karere urushaho kwiyongera, bakaba bahunga Jenoside imaze imyaka ibakorerwa isi yose irebera.

Uretse ababarirwa mu bihumbi mirongo inani(80.000)bamaze imyaka isaga 20 mu nkambi zo mu Rwanda, ndetse n’uyu munsi bakaba bakiza, hari abandi ibihumbi amagana bari muri Uganda, Tanzaniya, uBurundi, Kenya n’ahandi. Hari n’abagira amahirwe bakajyanwa muri Amerika, Canada no mu Burayi, n’ubwo nta heza habaho ku mpunzi.

Icyo abasesenguzi bibaza rero, ni kuki ibyo bihugu byo mu burengerazuba bw’isi bihitamo guhungisha abo Batutsi b’Abanyekongo, aho kugira uruhare mu gukemura burundu ikibazo gituma bava mu byabo, bakajya kubaho mu buzima bubi bwa gihunzi?Ese ntihaba hari ba rusahuriramunduru bafite inyungu muri ako kaduruvayo?

Birazwi neza ko Abatutsi bo muri Kongo batangiye kwicwa cyane cyane ubwo abajenosideri bo mu Rwanda bari bamaze guhungira muri Zayire, ari yo Kongo ya none. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana, nta muperezida wa Kongo n’umwe wigeze aha agaciro iki kibazo cy’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, ahubwo Interahamwe zakomeje gushyirwa ku ibere, zicengeza ingengabitekerezo ya jenoside zari zikuye mu Rwanda, maze umututsi afatwa nk’umunyamahanga mu gihugu cye, udafite uburenganzira mba, harimo n’ubwo kubaho.

Raporo za Loni n’indi miryango mpuzamahanga nta gihe ziterekanye ko ubutegetsi bwa Kongo bushyigikiye imitwe yica abaturage, harimo n’uw’abajenosideri bo muri FDLR. Ariko se kwandika ibyegeranyo gusa, ntihagire ikintu ka kimwe gikorwa ngo ubwo butegetsi bureke gukorana n’abicanyi, bimaze iki?

Mu muhango wo kurahiza Senateri Kalinda François Xavier wabaye tariki 09 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika , Paul Kagame, nawe yibajije impamvu umuryango mpuzamahanga ntacyo ukora ngo ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo kibonerewe umuti urambye, bityo impunzi z’Abanyekongo zinyanyagiye muri aka karere zisubire mu gihugu cyazo, hubwo ugahitamo kugereka uwo mutwaro ku Rwanda.

Ubu amahanga yirirwa yamagana umutwe wa M23, kandi abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo bazi neza ko imwe mu mpamvu urwanira ari uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda. Ese gufata M23 nk’umutwe w’iterabwoba byakemura iki, mu gihe wirengagiza impamvu nyamukuru yatumye abo barwanyi bafata intwaro? Kwanga gushyikirana n’abarwanyi bafite imbaraga n’impamvu(cyangwa gushyikirana nawo rwihishwa), ni nko kwicara ku kirunga uzi neza ko amaherezo kizaruka, kandi utariteguye ingaruka zabyo.

 Ese umunsi u Rwanda rwagaragaje ko rutagishoboye kwakira impunzi z’Abanyekongo, no kwihanganira ibirego n’ibitutsi kubera gucumbikira izo munzi, uwo muryango mpuzamahanga nibwo uzibuka ko umutekano muri Kongo ukenewe kugirango izo mpunzi zishobore gutaha?

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi nibireke umukino wo gushakira inyungu mu ntambara no mu  maraso y’inzirakarengane. Nibigire ubutwari bwo guhangana n’ikibazo aho kukirenza ingohe no kucyegeka ku Rwanda. Umuryango mpuzamahanga, n’uRwanda rurimo, ufite inshingano zo gukebura abategetsi ba Kongo, no kubereka umuzi nyakuri w’ikibazo cy’umutekano muke, kinagenda kirushaho gufata intera ndende. Kwihunza ibibazo no kubigereka ku bandi bizatuma biba akarande, kubikemura bikazarushaho kugorana. 

2023-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa

U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa

Editorial 16 Dec 2018
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Editorial 30 Oct 2017
Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Editorial 31 Aug 2021
Gen Biraaro wamaganye Museveni kuva muri 1996 yitabye Imana, azize urwo Gen Aronda n’abandi bazize

Gen Biraaro wamaganye Museveni kuva muri 1996 yitabye Imana, azize urwo Gen Aronda n’abandi bazize

Editorial 12 Feb 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru