Mu Rwanda, iyo umuturage ashaka ko ibintu bihinduka, hari uburyo abikoramo, akagaragaza akababaro ke. Bumwe muri bwo ni ugutakira Perezida Kagame.
Ikoranabuhanga ryoroheje ibintu. Umuntu asigaye yandika kuri Twitter akamenyesha Perezida wa Repubulika, muri ako kanya abarebwa n’icyo kibazo umutwe ugatangira gushyuha.
Ibi ni ibintu bimaze kumenyerwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko usibye n’ikoranabuhanga, Perezida akunze kujya mu cyaro inshuro nyinshi akaganira n’abaturage.
Iyo yabasuye, bagaragaza ibibazo byabo ndetse rimwe na rimwe agasaba ko abagize uruhare mu gikorwa runaka bakurikiranwa cyangwa ko utarahawe serivisi azihabwa bwangu.
Mu gihe Perezida adasubije ikibazo runaka, asaba abayobozi bireba kugishakira umuti. Mu gihe kandi igisubizo kitamunyuze cyane iyo bigaragara ko hari uburangare bw’abayobozi, ingaruka ziza mu buryo butari bwitezwe.
Nibwo usanga nk’umuyobozi runaka yirukanwe cyangwa agata ibaba mu ruhame.
Gusa uko byagenda kose igisubizo kizima kiba kigomba kuboneka. Niba ari rwiyemezamirimo wambuye abakozi, ako kanya ubwishyu bugomba kuboneka.
Niba ari isezerano abaturage bahawe, Minisitiri bireba atanga ibisobanuro byumvikana by’impamvu ibyo bemerewe batabihawe. Urugero nk’umuhanda cyangwa ibitaro.
Niba ari ibibazo by’umutekano, Umuyobozi wa Polisi cyangwa uw’Ingabo asubiza ku buryo bitongera kuba nk’isezerano.
Mu gihe ibisobanuro byatanzwe bitamunyuze, Perezida afata inshingano akiyemeza gukurikirana ibyo abaturage bari baremerewe ku buryo babibona.
Nta munsi n’umwe yigeze ananirwa kugeza ku baturage ibyo yabemereye ndetse uyu mwitozo awukora buri munsi.
Nyuma y’ibi, ni gute byaba bihuye n’umutwe w’inkuru ugira uti “Kayihura, Kagame, Museveni” yanditswe n’Umunyamakuru Andrew Mwenda?
Ni inkuru igaragara mu kinyamakuru cye, The Independent yatangajwe ku wa 3 Nzeri 2018.
Muri iyo nkuru Mwenda yagerageje gusubiza ibibazo bitandukanye ariko turareba bitatu gusa.
Icya mbere ni ikijyanye n’uruhare rwa Museveni mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, icya kabiri ni impamvu akavuyo mu by’ubukungu katejwe na Museveni kagize ingaruka ku Rwanda, icya gatatu ni impamvu Museveni yemerera abanzi b’u Rwanda gukorera muri Uganda ijoro n’amanywa.
Ubusesenguzi bwa Mwenda burasa n’ubushotora Abanyarwanda. Ibimenyetso byakoreshejwe mu gusesengura ntabwo byafasha mu gusobanura ibibazo bitatu twabonye haruguru.
Urugero hari nk’aho yavuze ati “Iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside, uruhare runini ni urwa Uganda, by’umwihariko Museveni. Ukwibohora k’u Rwanda kwari gucumbagira iyo ataba we. Abayobozi benshi b’u Rwanda rwa none, batangiriye kwitoza Politiki n’igisirikare muri Uganda. Ukwiyubaka gukomeye mu bya Politiki n’ubukungu nyuma ya Jenoside, gukura amasomo menshi muri Uganda.”
Reka turebe ibibera muri Uganda nk’urugero k’u Rwanda. Polisi iri kurasa abaturage benshi b’abasivili kugeza bashizemo umwuka. Igisirikare kiri kurasa, gukubita no gukorera iyicarubozo abanyepolitiki batavuga rumwe na leta.
Inzego z’umutekano ziri kurasa abantu bagapfa ndetse nta n’umwe ukekwa uratabwa muri yombi ngo aburanishwe. Abandi bari guhabwa uburozi bagapfa nk’inkoko.
Abaturage ntibubaha inzego zabo. Bakunze kugaragara batera amabuye abapolisi mu myigaragambyo mu mihanda. Mu kubishakira umuti, Polisi irasa mu baturage, abandi ikabahata inkoni bikabaviramo imvune n’ubumuga budakira. Ingabo na zo zakoze nk’ibi, bigaragara mu mashusho menshi.
Abanyarwanda benshi batawe muri yombi muri Uganda bakorerwa ibya mfura mbi. Bamwe bashimuswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza, bakorerwa iyicarubozo nyuma bajugunywa ku mupaka basa n’abapfuye. Museveni nta jambo na rimwe yigeze abivugaho.
Imvange y’ibi bikorwa by’inzego z’umutekano zateje ibibazo, ubwoba n’umutekano muke muri Uganda ndetse akarere kari guhura n’ingaruka zabyo.
Mwenda yavuze ko “Ingeri nyinshi z’ukwiyubaka gukomeye mu bya Politiki n’ubukungu nyuma ya Jenoside, gukura amasomo menshi muri Uganda.”
Kuri iyi ngingo, hari ukwivuguruza. Ni Mwenda ku giti cye wanditse inshuro nyinshi ko u Rwanda ari igihugu gitekanye muri Afurika aho inzego z’umutekano ziba zifite amanota ari hejuru ya 90%.
Abanyapoliti ntabwo barindwa bihambaye mu Rwanda. Polisi ntijya irasa abaturage cyangwa ngo igisirikare kijye gutatanya abasivili. Ibi ubwabyo ni ikinyuranyo cy’ibiri kuba muri Uganda.
Twese turabizi ko nta matora aciye mu mutuzo ajya aba muri Uganda. Kuva ku kwiyamamaza kugera ku gutora, Uganda iba iri mu kangaratete.
Mu Rwanda ibyo ntibihaba.
Ku bw’ibyo, ni ayahe masomo u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside rwigiye kuri Uganda iri kugaragaza muri iki gihe? Nta na rimwe. U Rwanda ntabwo ari igihugu gikoporora ibya Uganda.
Buri kimwe cyose mu Rwanda gikorwa cyatekerejweho kandi kigahera mu mizi. Biratangaje uburyo Mwenda yatangaje ko Uganda yabereye u Rwanda urugero rwiza. Ni inde wakwemera ibi?
Ku kibazo cy’ubukungu, Mwenda yabisobanuye neza. Uganda yabereye imbogamizi u Rwanda mu gutera imbere ku mishinga imwe n’imwe y’ibikorwa remezo.
Icya kabiri, Uganda yafashe inzira zipyinagaza u Rwanda zirimo kwanga ko indege ya RwandAir igira ubwisanzure. Ni inde ukora ibi muri iki kinyejana?
Ibyiyongera kuri ibi, umubare munini w’Abanyarwanda bashaka akazi batawe muri yombi bafatiwe muri Uganda bagarurwa mu Rwanda. Uganda ibita ‘Abanyarwanda batubahirije amategeko.’
Ibi ni ugutema ishami wicayeho kuko nta kindi gihugu Abanya-Uganda bizihirwa no kubamo nk’u Rwanda. Abakanishi, abaganga, abahinzi, abarimu, abashoramari n’abandi bakomoka muri Uganda baratekanye kandi barishimye.
Mwenda avuga ko ibicuruzwa Uganda yohereza mu Rwanda byiyongereye biva kuri miliyoni $9 mu 2000 bigera kuri miliyoni $270 mu 2014. Ibi ni uburyarya!
Ku kibazo cy’abanzi b’u Rwanda bahawe ubuhungiro muri Uganda, Mwenda ashimangira ko Museveni akizi kandi yasezeranyije kuzagikemura. Ni gute Museveni yemereye abanzi b’u Rwanda kwinjira muri Uganda? Ni mu buhe buryo? Iyi ni imigiririre idakwiye kubabarirwa.
Niba mu by’ukuri Museveni yarigeze kugirana ubucuti n’u Rwanda n’abayobozi barwo, hari ikitagenda neza kuri we ku buryo bigera aho yemera gufasha abashaka kurutera.
Mu ntangiriro z’umwaka, inzego z’iperereza zafashije Abanyarwanda barenga 40 bari bajyanywe mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bahagaritswe na Polisi mbere yo kwambuka umupaka wa Tanzania bagana muri RDC.
Kuba iki gikorwa kibera ku butaka bw’umuturanyi bisobanuye ko ishyamba atari ryeru ndetse n’umubano mu bya dipolomasi ugana ahabi bitewe na Uganda.
Uburyo u Rwanda rwitwaye muri iki kibazo ni intambwe buri wese yibajijeho, ariko Mwenda asa n’uwibwira ko rwari rukwiye kugira icyo rukora ngo rwihimure.
Icyo Museveni yakoze ni uguta muri yombi uwari Umuyobozi wa Polisi, Gen Kale Kayihura, ndetse ubu ari mu rukiko hatitawe ku burwayi bumukomereye.
Imyanzuro itatu yafatwa hashingiwe ku nkuru Mwenda yasohoye mu gitangazamakuru cye.
Uwa mbere, Mwenda aragerageza gushyikira Museveni nubwo abizi neza ko u Rwanda rutazamira bunguri ibitekerezo bye. Abanyarwanda bazi Museveni bihagije.
Ntabwo babwirwa na rubanda uwo Museveni ari we n’uko yitwara. Umwanya wo kuganira ku myitwarire ye nturagera. Byashoboka ko abaperezida bombi bazacoca ibibazo ku meza.
Uwa kabiri, Mwenda agerageza gufata inshingano za Museveni. Akoresha amagambo agereranya Kigali na Kampala. Hari n’aho Mwenda anenga abamwungirije.
Ibi ntibikwiye kugibwaho impaka. Ni Museveni ugomba kubibazwa. Byaba ibibazo by’imbere muri Uganda cyangwa gufatwa nabi k’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Iyi nkuru itangira igaragaza ko Perezida Kagame abazwa buri kimwe cyose kugeza ku kiraro cyangiritse mu cyaro cyangwa umukozi wagaragayeho umugayo.
Niba inzego z’umutekano muri Uganda ziri gushimuta no gutoteza Abanyarwanda, Museveni agomba gusobanura impamvu ndetse akanaryoza Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) ibikorwa bya kinyamaswa biri kuba.
Museveni ntabwo yashyigikirwa ku kibazo gifite uburemere bukomeye. Ibitekerezwa byose byaganirwaho mu gihe byaba bikozwe n’umuntu ufite ubwenge nk’ubwa Mwenda.
Ntitwakwinjira mu mibanire hagati y’ibihugu ariko hari ibyo twabonye byatugeza ku mwanzuro ko ntacyo dufite cyo gusubiza. Kuki u Rwanda rwasubiza niba Museveni acumbikiye abanzi barwo? Kuki Museveni yakira ingabo z’u Bufaransa, akaziha uburenganzira bwo gukambika hafi y’u Rwanda mu gihe azi neza ko bitarugwa amahoro?
Museveni ntagomba kwibagirwa umugani w’Ikinyarwanda uvuga ngo “Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.”
Gushwana n’u Rwanda n’abayobozi barwo si icyemezo cyiboneye ariko icyiza ni uko hakiri amahirwe yo gukemura ikibazo. Nta rirarenga!
Nta wamenya! Wasanga u Rwanda rwamufasha kuva mu rwobo rw’ibibazo arimo. Rwafashije Centrafrique, Mali, Liberia, Haiti, Sudani na Sudani y’Epfo. Kuki rwananirwa na Uganda mu gihe yabishatse?
Ikindi nta wakwirengagiza ko Abanyarwanda aribo bamufashije kubohora Uganda mu ntambara banameneyemo amaraso.
Lille
Uruvuga undi ngo ntirugorama,! Koko murusha ubuyobozi uganda?? Wapi kabisa. Ko mperuka se Mwenda akorana na HE Muzehe wacu bigenze bite kandi? Ubu se nawe mugiye kumurasa ku manywa?
Bongwa Beatrice
Mwenda ni umujyanama wa Perezida Kagame ku bulyo busesuye (officially). Gusa nin’umucuruzi. Umunsi Kagame atamuhembye azandika ibimusebya kandi Museveni namuha asumba ayo Kagame amuha , Mwenda azahindukiza ikoti! icyo navuga cya mbere nuko Mwenda avuga ukuri kukuba URwanda rwarigiye byinshi kuri Uganda. Ubutegetsi n’igisirikari benshi babitangiriye muri Uganda. Nkeka ari nayo mpamvu abasirikari bakomeye n’abategetsi bizewe bavuye i Bugande. Ese aho icyongereza cyo nticyazanywe nuko cyavugwaga i Bugande? Ibya provinces, districts n’ibindi abantu benshi tutibonamo ariko twemera yuko byashyizwe mu nzego z’uRwanda byose byakopewe mu Bugande. Gusa wigisha intore ikakurusha guhamiliza! Abategetsi b’Urwanda bigannye abaganda mu guhonyora abaturage barabahiga. No mu mutekano muke, dusigaye tubarusha! Imyanya rero badushyiramo ko tuba abambere hose, bimaze kumenyekana ukuntu tuyibona. Nonese igipolisi cy’umwuga ntikirasa uwambaye amapingu ashaka kukirwanya? icyo nagaya ni ukuba twakurikirana impunzi aho ziduhungiye kandi muri twe hari ababaye impunzi bakagira amahoro mu buhungiro. icyifuzo cyaba icyo kubana neza n’abandi ntabe ari abanyarwanda bahora bavugwa gutera cyanga kwikoma ibindi bihugu.