Ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga rirateganya kongera ibikorwa byaryo by’ubukangurambaga no kubahiriza amategeko y’umuhanda muri uyu mwaka hagamijwe gukangurira abatunze ibinyabiziga kumenya imiterere yabyo kugira ngo birinde impanuka z’umuhanda ziterwa n’uko ibyo binyabiziga bitameze neza.
Nk’uko bitangazwa na Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda,umuyobozi w’ Ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga (MIC),hariho gahunda yo kongera indi mirongo ibiri mu kigo gisuzuma imodoka kiri i Remera(MIC),ibi bikazatuma umubare w’imodoka zisuzumwa ku munsi wiyongera.
Yagize ati:” iyi mirongo ibiri iteganyijwe gufungurwa muri uyu mwaka,imodoka ipima irimo ibikoresho ndetse n’undi murongo upima imodoka wubatswe mu ishuri ry’ubumenyingiro rya Gishali ,byose bizatuma umubare w’igenzura ku munsi ry’ibinyabiziga wiyongera ukaba uzagera ku nshuro 800”.
CSP Kalinda yakomeje agira ati:” mu rwego kwegereza serivisi nziza abaturage tuzohereza imodoka yacu irimo ibikoresho bisuzuma imodoka mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,tukaba ariko tunakora ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda”.
Yakomeje avuga ko umubare w’imodoka zakorewe isuzumwa kuva imirongo ibiri ya mbere igitangira gukoreshwa wagiye wiyongera.
Mu mwaka w’2014 imodoka zakorewe isuzuma zigera kuri 58,476 zikaba zarasuzumwe inshuro 75,839. Mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize hasuzumwe imodoka 45,840 zikorerwa iryo suzumwa inshuro 68,666.
Mu mwaka w’2008 wonyine, ubwo iri shami (MIC) ryajyagaho rifite imirongo ibiri ipima ibinyabiziga, ryasuzumye imodoka inshuro 20,472 , uyu mubare ukaba waragiye wiyongera ugera 30,909 mu mwaka w’2010.
“umubare w’imodoka zikorerwa isuzumwa ugenda uhinduka kubera ko imodoka ishobora gukorerwa isuzumwa inshuro zirenze imwe mu gihe basanze imodoka ifite ibibazo runaka, icyo gihe rero nyirayo asabwa kuyikoresha mu gihe kitarenze iminsi 14 akagaruka gukoresha isuzuma rya nyuma agahabwa icyemezo cy’uko yayisuzumishije”. Imodoka zikora ibikorwa byo gutwara abantu n’izindi zikora iby’ubucuruzi zikorerwa isuzumwa buri mezi 6 mu mwaka, naho izindi zidakora ibyo bikorwa zisuzumwa inshuro imwe mu mwaka.
“Uko tugenda duteza imere akazi kacu ni nako dufite gahunda yo kongera inshuro nyinshi ibijyanye no gusuzuma ibinyabiziga. Ariko kanditugenda tunafata n’izindi ngamba nshya zijyanye n’ubukangurambaga, kongera ibigo bikora isuzuma ry’ibinyabiziga harimo icya Gishali n’imodoka irimo ibikoresho igenda izenguruka ndetse n’imirongo mishya ku kigo gikuru cyacu giherereye i Remera.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gusuzuma ibinyabiziga rifite intego nyamukuru yo kugabanya ibibazo biterwa n’imiterere mibi y’ibinyabiziga bikaba bishobora kuba ariyo ntandaro y’impanuka zo mu muhanda.
Ibi bigo bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga bifite ibikoresho bipima imodoka mu bice bitandukanye byazo birimo imikorere y’amapine, amaferi,n’ibindi bice by’inyuma by’imodoka ndetse n’uturebanyuma twazo.
RNP