Perezida Paul Kagame agiye kugirira urunzinduko rw’umunsi umwe muri Uganda aho azabonana na Perezida Museveni, intego y’uru ruzinduko ni ukuganira ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hatagi y’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko ruteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, aho aba bakuru b’ibihugu byombi bazahura bakaganira ku bibazo bimaze iminsi bivugwa, ibihugu byombi bifitanye.
Umunyamakururu akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki muri aka karere, Andrew M.Mwenda, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko aba bakuru b’ibihugu bazahurira i Entebbe muri Uganda.
Yagize ati “Perezida Kagame azagirira uruzinduko rw’umunsi umwe muri Uganda aho azabonana na Perezida Museveni i Entebbe, ejo ku cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, bizaba ari ugusubukura ibiganiro bagiranye i Addis Ababa muri Gashyantare, intego ikaba ari ugushakira hamwe igisubizo cy’ibibazo ibihugu byombi bifitanye”.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rugiye kuba nyuma y’itsinda ryari ryoherejwe na Perezida Museveni mu Rwanda, rinamutegurira uruzinduko yari afite i Kigali, mu nama ya AU. Uruzinduko Museveni yari afite yaje kurusubika mu mpera z’icyumweru gishize, atangaza ko ari impamvu z’akazi.
Iri tsinda ryari ryaje kumwakira i Kigali, ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byiza na Leta y’u Rwanda, nk’uko ikinyamakuru chimpreports cyabitangaje, ngo iri tsinda ryagiranye ibiganiro bitanga icyizere n’abayobozi b’u Rwanda, mbere y’uko risubira muri Uganda bimaze kumenyakana ko Museveni atazitabira inama ya AU i Kigali.
Ibibazo by’u Rwanda na Uganda byatangiye kuvugwa mu binyamakuru kuva mu mpera za 2017, aho byatangazwaga ko Abanyarwanda bari muri iki gihugu bafatwa bagafungwa, abandi bakagirirwa nabi, bamwe banitwa intasi z’u Rwanda. Ibi bikaba byarakorwaga kubufatanye bwa RNC, ishyaka rya Kayumba Nyamwasa n’inzego z’ubutasi muri Uganda [ CMI ] kugeza magingo aya abanyarwanda bagera kuri 40, bafungiye i Mbarara abo bafatiwe Gikagate kumupaka wa Uganda na Tanzania , bafashwe bagiye mu mutwe wa Gisilikare ukorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ukorera i Minembwe.