• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Kuri uyu wa mbere: Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi

Kuri uyu wa mbere: Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi

Editorial 25 Jan 2016 IMIKINO

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2016, ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa irakina na Cameroon mu mukino wo guhatanira umwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri urabera kuri stade ya Huye saa 16:00.

-1922.jpg

Ethiopia (yambaye icyatsi) irasabwa gutsinda Angola

Uyu mukino, uraza kubera rimwe n’urahuza Angola na Ethiopia kuri Stade Amahoro i Remera.

Congo Kinshasa na Cameroon zirahatanira kudahura n’u Rwanda.

-1923.jpg

Angola yamaze gusezerwa nyuma yo gutsindwa na Cameroon na RD Congo

Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze kubona tike ya ¼ iyoboye itsinda rya mbere, itegereje ikipe ya kabiri mu itsinda B, bazahura muri ¼.

Congo Kinshasa irahabwa amahirwe yo kuzamuka iyoboye itsinda rya kabiri. Ni nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza yayihuje na Ethiopia na Angola.

-1924.jpg

Cameroon ni iya kabiri kugeza ubu n’amanota 4, nyuma yo gutsinda Angola igitego 1-0, ikanganya na Ethiopia ubusa ku busa.

Congo irasabwa nibura inota rimwe rikayihesha gukomeza ku isonga muri iri tsinda mu gihe Cameroon itsinze, ari yo yazamuka ari iya mbere.

Amahirwe ya buri kipe mu itsinda B

RD Congo

Congo Kinshasa yamaze kwizera tike ya ¼ ikeneye nibura inota rimwe kugira ngo ibe yazamuka ari iya mbere, biyirinde guhura n’u Rwanda rwakiriye iri rushanwa, bityo ibe yahura na Cote d’ivoire.

-1925.jpg

Cameroon

Cameroon irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere kuzamuka ari iya mbere muri iri tsinda. Bitabaye ibyo, irasabwa kunganya kugira ngo izamuke ari iya kabiri kuko igihe yatsindwa na Congo Kinshasa, Ethiopia igatsinda Angola, iyi kipe ya Roger Milla ishobora gusezererwa bagendeye ku bitego amakipe yombi azigamye dore ko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Ethiopia

Ethiopia ifite inota rimwe yakuye kuri Cameroon, irasabwa gutsinda Angola mu mukino bafitanye kuri uyu wa Mbere kugira ngo yizere nibura gukomeza mu gihe Cameroon yatsindwa na Congo Kinshasa, ubundi bagakizwa n’ibitego byavuye mu mikino yombi.

Angola

Palancas Negras, ikipe y’igihugu ya Angola, yamaze gusezererwa muri iri rushanwa, nyuma yo gutsindwa na Cameroon igitego 1-0 ndetse na DR Congo ibitego 4-2.

M.Fils

2016-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona

Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona

Editorial 11 Jan 2025
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Editorial 10 May 2021
Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Editorial 19 Dec 2023
U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo

Editorial 10 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)
ITOHOZA

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Editorial 19 Mar 2016
Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi
HIRYA NO HINO

Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Editorial 18 Feb 2020
Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside
Mu Mahanga

Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Editorial 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru