Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga mu 1994, Abanyarwanda batangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu, rwari rukeneye abaturage biyemeje kongera kuzamuka n’ubuyobozi bufite icyerekezo. Igihugu cyahanganye n’abanyabyaha bafashwaga cyangwa bakoreshwa n’abanyamahanga.
Imizi ya jenoside yazamutse mu gihe cya gikoloni ubwo hakoreshwaga uburyo bwo gutandukanya abantu kugirango ubone uko ubayobora (divide-and-rule system). Uko niko ubwicanyi bwateguwe bunashyirwa mu bikorwa.
Mu minsi ishize, ishyaka riyita DALFA-UMURINZI ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, akaba umunyabyaha wabigize umwuga ndetse wabihamijwe n’inkiko. Ntabwo ari umunyapolitiki, umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo ni umunyabyaha.
Mu bantu bahimbye Umurinzi, harimo n’abateguye itegeko nshinga ryacagamo ibice abantu mu 1978. Iri tegeko nshinga rikaba ryari rigamije gusigasira umurage n’ibitekerezo by’Impinduramatwara yo mu 1959, yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ryanditswe n’Umubiligi Prof. Filip Reyntjens.
Uyu mubiligi yabaye umutangabuhamya w’uruhande rw’abajenosideri mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (ICTR). Nk’umushakashatsi ndetse n’impuguke, uyu yakomeje kwemeza ko atigeze yizera FPR nk’uko yabyanditse mu gitabo cye, “Les risqués du métier”, mu 2009.
Ku itariki 29 Werurwe 1995, Gen Augustin Bizimungu yayoboye inama yabereye I Mugunga, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, inama yashingiwemo ishyaka ryari rigamije gucyura impunzi ryiswe RDR.
Mu bari muri iyi nama, harimo Charles Ndereyehe, Lt Col. BEM Juvenal Bahufite, Col. Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze na Gen. Augustin Bizimungu wari umunyamabanga ndetse anayoboye inama.
RDR yasimbuye Guverinoma y’Abatabazi yari isize ikoze jenoside, ihabwa inshingano zo gukomeza uwo mugambi. Ubwo RDR yashingwaga kandi hari umudepite wo mu Bubiligi witwa Thierry Detienne.
Ku itariki 04 Mata 1995, Gen Augustin Bizimungu na none yayoboye inama y’Ubuyobozi bukuru bw’izari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR), inama yashyigikiye icyerekezo cya RDR, maze ku itariki 29 Mata 1995, Ex-FAR yitandukanya na Guverinoma y’Abatabazi yiyunga kuri RDR. Abahoze ari ba minisitiri nabo bategetswe guha RDR amadosiye yose yagombaga kwitaho mu izina ry’impunzi zose.
Yari “Coup d’état” mu buhungiro
RDR yateranyije kongere yayo ya mbere i Bukavu na Mugunga ku itariki 5 kugeza ku itariki 8 Gashyantare 1996 banoza imigambi yo gutera u Rwanda, yaje kuburizwamo ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatabaraga ku gihe igacyura impunzi.
Nyuma nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga, RDR yateranyije kongere yayo ya kabiri I Paris mu Bufaransa kuva ku itariki 22 kugeza kuri 23 Kanama 1998 ihindura izina ryayo yitwa “Republic Rally for Democracy in Rwanda” (RDR) Ingabire Victoire ashingwa kuba umuhuzabikorwa wayo mu Buholandi.
Hagati aho, ihuriro ryiswe “Union des Forces DemocratiquesRwandaises” (UFDR) ryarashinzwe ku itariki 20 Nzeri 1998, rishingirwa I Buruseli, rihuriyemo “Resistance Forces for Democracy” (FRD) ya Faustin Twagiramungu, na RDR ya Ingabire Victoire na Charles Ndereyehe, witabiriye inama yashinze RDR i Mugunga.
Ingabire Victoire nyuma yatorewe kuba Perezida wa RDR muri kongere ya 3 ya RDR yateraiye I Bonn mu Budage kuva ku itariki 17 kugeza kuri 19 Kanama 2000. Avugana n’ikinyamakuru Rwanda Rwacu mu Ugushyingo 2000, Ingabire yemeye ko RDR yashingiwe I Mugunga, asezeranya gukomeza ibitekerezo byayo n’intego.
Hashize imyaka 6, kuwa 29 Mata 2006, I Buruseli, UFDR yahinduye izina yitwa FDU-Inkingi, intego zayo ari uguhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda, Ingabire Victoire aba Umuyobozi wayo.
Iyi FDU-Inkingi ni yo Ingabire yagerageje kwandikisha mu Rwanda nk’ishyaka rya politiki ntibyamuhira.
Ukuri rero ni uko RDR yari umutwe wa gisirikare witwikiriye politiki. Nta kindi wari wo usibye kuba umutwe w’iterabwoba, kandi icyerekezo n’intego byawo ntibyahindutse nk’uko byagaragajwe na dosiye zavuye mu Gipolisi cy’u Buholandi zohererejwe u Rwanda ubwo Ingabire Victoire yari arimo kuburana.
Kuri ubu, FDU ni kimwe mu bigize ihuriro P5 rihuriyemo, FDU-Inkingi, MRCD-FLN ya Twagiramungu na Paul Rusesabagina, RNC ya Kayumba Nyamwasa, PDP-Imanzi, igice cya PS-Imberakuri, RUD-Urunana na CNRD. Iri huriro rikaba nta kindi usibye kuba umutwe w’iterabwoba ryagabye ibitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane.
Kuri ubu rero Ingabire Victoire yashinze icyo yise DALFA-UMURINZI. Yabikoze abyumvikanyeho ndetse ahawe umugisha na FDU-Inkingi iherutse gutangaza ko Ingabire yayimenyesheje kandi bemeranyije ku buryo bwiza bwo gukomeza ibikorwa byabo. UMURINZI ni igiti gikoreshwa n’abakurambere mu mihango yo guterekera, muri iyo mihango ya gipagani “UMURINZI” ni Umuvumu cyangwa se Umuko kubazi imihango ya Ryangombe nibyo biti bikoreshwa mu guterekera. Nguwo Ingabire n’abakurambere be ba Gitera, Kayibanda n’abandi bahezanguni ba Permehutu babibye imbuto y’u Rwango mu banyarwanda, Ingabire agihembera.
Muri macye, Ingabire Victoire ngo aracyatsimbaraye ku kubungabunga ibitekerezo by’imbaraga zari inyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire Victoire wa RDR ntaho ataniye n’uw’Inkingi cyangwa Umurinzi. Ni wa muhezanguni n’ubundi n’umunyabyaha.
Ibi ni ibitekerezo by’umusesenguzi mu bya politiki n’impirimbanyi ya Panafricanisme wanditse iyi nkuru.