• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda

Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda

Editorial 04 Oct 2018 IKORANABUHANGA

Mu 2016 ikigo kitwa Citizen Lab cyo muri Kaminuza ya Toronto muri Canada cyatangaje ko ‘software’ yitwa Pegasus yakozwe na NSO Group yo muri Israel ikoreshwa mu gufata amakuru yose ya Ahmed Mansoor uzwi cyane ku isi nk’ impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri United Arab Emirates(UAE), Citizen Lab yahise itangira ubushakashatsi ku ikoreshwa rya Pegasus mu gutwara amakuru ari muri Telephone y’umuntu atabizi, mu bihugu 45 babonye  igomba kuba‘ikoreshwamo’ ku isi n’u Rwanda rurimo.

Iyi Sofware ishobora gutwara ibiri kuri telephone yawe byose utabizi utanabishaka

Iyi Sofware ishobora gutwara ibiri kuri telephone yawe byose utabizi utanabishaka

NSO Group Companies izwi cyane mu bijyanye n’ubutasi mu ikoranabuhanga ikaba ariyo yakoze Pegasus.

Citizen Lab mu kwezi gushize yatangaje ibyo yabonye mu bushakashatsi bwayo hagati y’ukwa munani 2016 n’ukwa munani 2018.

Ikoresheje ubuhanga bugezweho muri ‘Internet scanning’ yasanze hari ibihugu 45 Pegasus igomba kuba ikoreshwayo.

Bavuga ko babonye ibikoresho (computers, telephones, iPads..) 1 091 bikoresha interineti (IP Adresses) bihura neza n’uburyo bakoresheje bugaragaza ibikoresho bifite software ya Pegasus muri byo. Pegasus ngo yabaga ikoreshwa n’ibigo (operators) bitandukanye.

Citizen Lab kandi yakoze ubushakashatsi ku isi mu byitwa Domain Name Servers (DNS) ngo irebe ibihugu iyi Pegasus iri gukoreshwamo, ubuhanga bwabo bugaragaza ko hari ibihugu 45 birimo ibigo bigomba kuba bikoresha Pegasus.

Mu gukurikirana ushakwa, ikigo (operator) gikoresha Pegasus kigomba gukora ibishoboka uwo muntu agakanda kuri linkbamuhaye, yayikandaho ntihagire icyo imuha kidasanzwe ahubwo bigaha cya kigo ubushobozi bwo kwinjiza (install) muri telephone ye Pegasus atabizi atanabitangiye uburenganzira.

Iyo bigezweho telephone irimo Pegasus itangira guha ububiko (Command&Control server) bw’ikigo kiyikoresha amakuru yose ya nyiri telephone nka Passwords, urutonde rwa contacts ze, gahunda ziri kuri kalindari ye, SMS yandika n’izo yakira, amajwi yo guhamagarana ndetse n’ubutumwa bwo ku mbuga z’ihererekanyabutumwa.

Abakoresha Pegasus baba banashobora kwatsa camera na microphone ya telephone bagafata ibiri hafi aho bakeneye.

Pegasus ikoresha links zisa cyane n’iz’ibigo bitanga serivisi kuri Internet, za banki, kaminuza, ibigo bya leta mu kugira ngo umuntu bashaka ayikandeho maze iyi software ijye muri telephone ye.

Citizen Lab yabonye ko Pegasus ikoreshwa n’ibigo 36 babonye mu bihugu 45 bya; Algeria, Bahrain, Bangladesh, Brazil, Canada, Cote d’Ivoire, Egypt, France, Greece, India, Iraq, Israel, Jordan, Kazakhstan, Kenya, Kuwait, Kyrgyzstan, Latvia, Lebanon, Libya, Mexico, Morocco, the Netherlands, Oman, Pakistan, Palestine, Poland, Qatar, Rwanda, Saudi Arabia, Singapore, South Africa, Switzerland, Tajikistan, Thailand, Togo, Tunisia, Turkey, the UAE, Uganda, the United Kingdom, the United States, Uzbekistan, Yemen, na Zambia.

Ubushakashatsi bwabo bwashingiye kuri DNS servers ibindi bice bya Internet nka Virtual Private Network (VPN) na Internet ikoresheje ibyogajuru nabwo ngo byashoboka ko uku kwiba amakuru y’abantu byakorwaho.

Abo babonye bayikoresha muri Africa:

2018-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Editorial 07 Oct 2019
Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Editorial 16 Jan 2019
RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet

RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet

Editorial 19 Nov 2018
Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Editorial 15 May 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye, Rugarama
    October 4, 201810:45 am -

    Ahaaa Umva Tele4ne Nuko Umuntu Atayireka Naho Ubundi Nigisasu Twiziritseho,

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo

Editorial 09 Jul 2019
Monaco Cafe na Monaco Cosmetics zikomeje kubagezaho ibyiza zifite utasanga ahandi muri Kigali
SHOWBIZ

Monaco Cafe na Monaco Cosmetics zikomeje kubagezaho ibyiza zifite utasanga ahandi muri Kigali

Editorial 19 Nov 2017
Afrika y’Epfo umucamana yikuyeho Dosiye ya Col. Patrick Karegeya, ayihengekera Umushinjacyaha Mukuru
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo umucamana yikuyeho Dosiye ya Col. Patrick Karegeya, ayihengekera Umushinjacyaha Mukuru

Editorial 18 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru