• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuwa 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimukiye i Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali

Kuwa 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimukiye i Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali

Editorial 11 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuwa 11 Mata mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje ari nako ingabo za FPR zakazaga umurego zigerageza kurokora abahigwaga ari nako zigarurira uduce dutandukanye tw’igihugu, Guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Jean Kambanda (uri ku ifoto)nayo yazinze utwangushye yimurira ibirindiro I Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali turimo umusozi wa Rebero.

Bimwe mu bintu bitazibagirana byabaye ku itariki 11 Mata 1994

Ku itariki ya 11 Mata 1994: Abasirikare b’Ababiligi bari muri MINUAR basize Abatutsi barenga 2000 bari babahungiyeho muri ETO Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite, banabona ko Interahamwe zabagose. Hanishwe Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari ya Ndera, barishwe.

Ku itariki ya 11 Mata 1994: Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye ku Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5,500. Icyo gitero cyari kiyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste, ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora komini Muvumba, Nkundabazungu n’abasirikare.

Abo bicanyi bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi, bagombaga kwicwa. Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu Kiliziya cyuzuyemo impunzi z’Abatutsi naho abaturage n’Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya Kiliziya.

Ku itariki ya 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimuriye ibirindiro byayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze gufata uduce tw’ingenzi twa Kigali, turimo umusozi wa Rebero. Humvikanye amatangazo acicikana, avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, ko Abatutsi bihishe bose bava mu bwihisho bagasanga abandi ku biro bya Sous-perefegitura, maze Abatutsi bari barokotse ubwicanyi bose bahurirayo, nuko Interahamwe zirabica zirabarangiza, ntihagira n’umwe urokoka.

Ku itariki ya 11 Mata 1994: Abatutsi basaga 2000, bari bamaze gutereranwa n’ingabo z’Umuryango w’abibumbye, bajyanwe kwicirwa Nyanza /Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Coloneli Leonidas Rusatira. Ingabo za RPF Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 •

Kuri iyi tariki kandi Burugumesitiri wa komini Kivumu, Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze muri komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza abatutsi bose guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu kiliziya ya Nyange. Abapolisi bo kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo makuru bizeza abatutsi ko nibahungira ahantu hamwe aribwo babasha kurindirwa umutekano.

Uyu munsi hanishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

2018-04-11
Editorial

IZINDI NKURU

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Editorial 20 Mar 2019
Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Editorial 15 Mar 2020
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Editorial 05 Jul 2018
Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Editorial 16 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa  kwirengera ingaruka z’inyandiko  zibiba  urwango mu gihe cy’Amatora
Mu Mahanga

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa kwirengera ingaruka z’inyandiko zibiba urwango mu gihe cy’Amatora

Editorial 25 Oct 2017
Pasitori ukomeye muri USA yasabye Abanyarwanda kudakerensa ubuyobozi  bwiza bafite
Mu Mahanga

Pasitori ukomeye muri USA yasabye Abanyarwanda kudakerensa ubuyobozi bwiza bafite

Editorial 14 Jun 2016
Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Editorial 19 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru