Bimwe mu bintu bitazibagirana byabaye ku itariki 11 Mata 1994
Ku itariki ya 11 Mata 1994: Abasirikare b’Ababiligi bari muri MINUAR basize Abatutsi barenga 2000 bari babahungiyeho muri ETO Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite, banabona ko Interahamwe zabagose. Hanishwe Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari ya Ndera, barishwe.
Ku itariki ya 11 Mata 1994: Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye ku Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5,500. Icyo gitero cyari kiyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste, ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora komini Muvumba, Nkundabazungu n’abasirikare.
Abo bicanyi bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi, bagombaga kwicwa. Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu Kiliziya cyuzuyemo impunzi z’Abatutsi naho abaturage n’Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya Kiliziya.
Ku itariki ya 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimuriye ibirindiro byayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze gufata uduce tw’ingenzi twa Kigali, turimo umusozi wa Rebero. Humvikanye amatangazo acicikana, avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, ko Abatutsi bihishe bose bava mu bwihisho bagasanga abandi ku biro bya Sous-perefegitura, maze Abatutsi bari barokotse ubwicanyi bose bahurirayo, nuko Interahamwe zirabica zirabarangiza, ntihagira n’umwe urokoka.
Ku itariki ya 11 Mata 1994: Abatutsi basaga 2000, bari bamaze gutereranwa n’ingabo z’Umuryango w’abibumbye, bajyanwe kwicirwa Nyanza /Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Coloneli Leonidas Rusatira. Ingabo za RPF Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 •
Kuri iyi tariki kandi Burugumesitiri wa komini Kivumu, Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze muri komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza abatutsi bose guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu kiliziya ya Nyange. Abapolisi bo kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo makuru bizeza abatutsi ko nibahungira ahantu hamwe aribwo babasha kurindirwa umutekano.
Uyu munsi hanishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.