• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame

Editorial 27 Feb 2019 UBUKERARUGENDO

Mbere ya 2017, uwashakaga kuva i Lagos muri Nigeria ajya Bamako muri Mali, yabanzaga kunyura i Paris mu Bufaransa agafata indi ndege imuzana i Bamako kuko nta ngendo z’ako kanya za Lagos-Bamako zabagaho.

Urwo rugendo ubusanzwe rwakabaye rutwara amasaha ane n’igice, byarangiraga rutwaye amasaha 24 kubera ko ikirere cya Mali na Nigeria, bitari bifunguriranye ngo indege zibe zava hamwe zijya ahandi nta nkomyi.

Imikorere nk’iyo yo kudafungurirana inzira z’ikirere muri Afurika, iri mu bituma ingendo z’indege kuri uyu mugabane zihenda, ugasanga nko kuva i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ujya mu Misiri bigutwara $600, nyamara kuva Johannesburg ujya Londres bigatwara $800 gusa.

Perezida Kagame yavuze ko imikorere nk’iyo yo kuba nyamwigendaho ku bihugu byanga gufungurirana ikirere ari ukureba hafi.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit, yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi niramuka ishyize hamwe.

Yagize ati “Kwigira nyamwigendaho hagati yacu, ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku mugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete nyafurika.”

Yavuze ko kuba ibihugu 16 muri Afurika n’u Rwanda rurimo bidakora ku Nyanja bitakiri urwitwazo rwo kudatera imbere, ahereye ku mahirwe ahari yo kwihuza kw’ibihugu bigafungurirana amarembo.

Umukuru w’igihugu yagarutse ku masezerano yo gufungurirana isoko mu by’ingendo z’indege ndetse n’amasezerano y’isoko rusange ku rujya n’uruza rw’abantu yose yasinywe umwaka ushize, avuga ko ari amahirwe akomeye yateza imbere Afurika ndetse na sosiyete z’indege za Afurika aramutse abyajwe umusaruro.

Ati “ Gukuraho imbogamizi zituma urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rutagerwaho bizatuma abakenera serivizi za sosiyete z’indege biyongera mu myaka iri imbere. Ibimaze gukorwa nka pasiporo nyafurika no guharanira ko gusaba za viza bivaho ku banyafurika batembera muri Afurika, na byo ni ingirakamaro.”

Guhuza ikirere muri Afurika nibimara kugerwaho, Perezida Kagame avuga ko bizongera umubare w’indege zitwara abantu n’ibintu ku mugabane, binatange akazi ku bantu benshi.

Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushora imari mu bikorwa remezo bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, ariko nako ruteza imbere RwandAir.

Mu 2018 abantu miliyoni 127 batwawe mu ndege bava cyangwa baza muri Afurika, byinjiza miliyari 30 z’amadolari . Icyakora 71 % by’abo bagenzi babaga basoreza ingendo zabo hanze ya Afurika , bituma 85 % by’amafaranga binjije ajya hanze ya Afurika, bivuze ko mu bagenzi banyuze muri Afurika uwo mwaka, 15 % by’amafaranga batanze niyo yahasigaye.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege IATA akaba n’Umuyobozi wa sosiyete Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko Afurika nidakoresha iki gihe ngo yorohereze sosiyete zayo zitwara abantu mu ndege, sosiyete zikomeye zizayitwara ayo mahirwe.

Yagize ati “Ni igihe ngo isoko ryo gutwara abantu mu ndege muri Afurika ryigaragaze ku ruhando mpuzamahanga, ribyaze umusaruro amahirwe yose rifite. Ni igihe cyo kwihuza n’ahandi ku Isi kandi kuri serivisi zihendutse”.

Yavuze ko kwifungirana kw’ibihugu bya Afurika byanga ko ikirere cyabyo gikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu, ntacyo bizageraho atari uguhora inyuma mu gihe abandi bari kubyaza amahirwe ukwihuza.

Inyigo iheruka y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) yerekanye ko guhuza isoko rya Afurika byatuma ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari ku musaruro mbumbe, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.

Byitezwe ko ayo masezerano azatuma ibiciro by’indege hagati y’ibihugu byo muri Afurika bigabanukaho 25%, mu gihe ubu byabarwaga ko hari aho uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi cyo muri Afurika, ugasanga itike y’indege ihenze kurusha kuva muri icyo gihugu ujya ku wundi mugabane.

Src: IGIHE

2019-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru

RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru

Editorial 29 May 2019
U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

Editorial 05 May 2018
Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Editorial 19 Nov 2025
RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

Editorial 07 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina
Amakuru

Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina

Editorial 06 Apr 2021
Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse
Uncategorized

Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse

Editorial 12 Jun 2023
U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Editorial 13 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru