Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu mujyi wa Charleroi mu Bubligi rwangijwe n’inkoramaraso, rwatashywe ku mugaragaro tariki 20 Gicurasi 2017.
Aha Charleroi ni kamwe mu duce tw’Ububiligi twabereyemo umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, unitabirwa na bamwe mu bategetsi aho mu Bubiligi. Amwe mu magambo yahavugiwe, yarimo gusaba ko abagize uruhare bose muri iyo Jenoside bari mu Bubiligi baryozwa ayo mahano.
Ayo magambo abakorogoshora ndetse n’ ipfunwe ry’amaraso bamennye, ni bimwe mu bituma abajenosideri n’abafana babo bishora mu bikorwa bya giswa na kinyamaswa, nk’ibi byo konona inzibutso.
Nubwo iperereza ritaragaragaza amazina y’abo bagizi ba nabi, ababikurikiranira hafi barahamya ko urwo rwibutso rwaba rwangijwe n’abajenosideri n’ababashyigikiye baba aho mu Bubiligi, dore ko batahwemye kugaragaza ibikorwa bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo urwibutso rwa Charleroi rwatahwagwa, kimwe n’izindi zimaze no kuba nyinshi mu mijyi inyuranye mu Bubiligi no hirya no hino ku isi, abajenosideri n’ababakomokaho, nk’abibumbiye mu kiswe”Jambo ASBL” , barabyinubiye cyane, dore ko batanemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, bakemeza ko habaye gusa”isubiranamo” ry’Abahutu n’Abatutsi.
Abandi badatandukanye na gato n’abajenosideri, ni abayoboke b’ingirwa-shyaka “FDU-Inkingi” rya Ingabire Victoire, rifitanye isano n’imikoranire ya hafi na FDLR, dore ko buri kwezi bakusanya inkunga yohererezwa Ingabire Victoire ndetse na FDLR.
Kimwe na Jambo ASBL, FDU-Inkingi nayo ifite indiri mu Bubiligi, ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ubutegetsi bw’icyo gihugu bukabirebera, niba atari ukubiha umugisha.
Niba koko hari ubushake bwo gutahura abari inyuma y’ubu bugome, iperereza ryagombye guhera ku bagize ibiguri bya Jambo asbl na FDU-INKINGI, bajijisha abadasobanukiwe neza mateka y’uRwanda, bakwiza ko habaye jenoside ebyiri, iyakorewe Abatutsi, n’iyakorewe Abahutu.
Birumvikana abo ari bo ba mbere bo gukekwa, kuko batahwemye kugaragaza ko batishimiye kuba hariho urwibutso rwa “Jenoside yakorewe Abatutsi” gusa.
Hari impungenge ko ibihugu bicumbikiye abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nibikomeza kubajenjekera, byirengagiza itegeko byishyiriyeho rihana icyo cyaha, ndetse abashinzwe umutekano ntibongere imbaraga mu kubungabunga izi nzibutso, ibyabaye Charleroi bishobora gukorwa n’ahandi.
Izi nyangabirama zirarushywa n’ubusa ariko. Uretse gukomeza kwereka isi yose ubugome n’urwango byamunze imitima yabo, kwangiza urwibutso ntacyo rwose byakungura ubikoze. Ni ubuswa budashobora guhindura amateka, cyangwa kubahanaguraho amaraso y’inzirakarengane bamennye.
Urwibutso rwa Charleroi bangije ni ikimenyetso cy’amateka gusa, kuko URWIBUTSO rw’abacu nyarwo rwubatse mu mitima yacu, kandi rwo ntawe uzaruhungabanya, kuko tuzarubungabunga ubu n’iteka ryose.