Abagande bahawe gasopo ko badakwiye kwitambika perezida n’imodoka zimuherekeje ko ababigerageza bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Ibi byatangajwe na Maj Chris Magezi, umuvugizi w’ibiro by’umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi, Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu we w’imfura.
Yagize ati “Abantu ntibagomba kugerageza kwitambika Perezida cyangwa abamuherekeje,… baba barinzwe n’amategeko, kwataka Perezida ukabishyira mu bikorwa, ni ikintu cyo kwitondera utanagombye no kwibazaho, kuko n’ingaruka zabyo ziza ari mbi cyane ».
Ibi yabitangaje nyuma y’igitero cyagabwe ku modoka ye ku wa 12 Kanama 2018, mu gace ka Arua, Perezida yari yagiyemo mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka NRM ku mwanya w’ubudepite.
Iyi myigaragambyo yasize umushoferi, Yasin Kawuma wa Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine ahasize ubuzima, ndetse na bamwe mu badepite n’abandi bantu batavuga rumwe na Leta batawe muri yombi barafungwa.
Mu kiganiro yagiranye na Chimpreports, Maj Chris Magezi avuga ko kwataka perezida ariko nko gushaka kuvanaho ibikubiye mu itegeko Nshinga ndetse ko ari nko gukinisha umuriro, ati « Twe twasinyiye kurinda perezida mu buryo ubwo aribwo bwose ».
Akomeza avuga ko urupfu rwa Yasin Kawuma wari umushoferi wa Bobi Wine rugikorwaho iperereza, ko rurimo urujijo. Agashimangira ko kuba na Bobi Wine yarasanganwe imbunda, ko icyo cyonyine gihagije kuba ikimenyetso kigaragaza ko agomba gukurikiranwa n’inkiko.
Ashimangira ko kimwe n’abandi bafatanwe, bagomba gukurikiranwa, agahakana iby’iyicarubozo rivugwa ko ryaba ryarakorewe Bobi Wine.