• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kwibohora si inzu nziza…, kwibohora ni ukumenya ngo uragana he – Kagame

Kwibohora si inzu nziza…, kwibohora ni ukumenya ngo uragana he – Kagame

Editorial 04 Jul 2016 Mu Mahanga

Mu ijambo ry’Umunsi wo Kwibohora Perezida Kagame yavugiye mu mudugudu wa Mbuganzeri mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, yavuze ko umuturage adakwiye kubona ibimugenewe nk’igitangaza, avuga ko kwibohora abantu badakwiye kubibona nk’inzu nziza, amashanyarazi n’ibindi ahubwo ngo kwibohora ni no kumenya aho umuntu agana.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kurwanya abayobozi babi bishe abantu ndetse bakanakenesha benshi, igisigaye ari ugukora ngo igihugu kijye mu iterambere.

Ati “Usibye urugamba rw’amasasu n’izindi ntwaro byari bihanganye n’abari bashyigikiye gukorera Abanyarwanda ibibi, ibyo bikaba byarafashe umwanya wabyo, bigafata inzira bikarangira, ubu icyo tuba twibuka ni ibyo ngibyo ariko cyane cyane ukuntu intambwe zo kwibora zigenda zikurikirana ziganisha ku byifuzi by’abanyagihugu baba bafite.”

Perezida Kagame yashimye ibikorwa byakozwe mu mudugudu wa Mbuganzeri watujwemo imiryango 104 igizwe n’abantu 451 bari batuye nabi mu kirwa cya Mazane na Sharita mu murenge wa Rweru, bijyanye no gushyira amashanyarazi mu nzu nshya bubakiwe n’ingabo z’igihugu.

Agendeye ku buhamya bw’umuturage, Nyiraminani Erevaniya watangariye ibyo yasanze aho bimuriwe, birimo inzu nziza cyane, amashanyarazi atari yarigeze abona, inka, n’ibindi byinshi byiza, Perezida Kagame yavuze ko umuturage atagakwiriye kuba atangarira ibyo yari akwiye kuba afite.

Yagize ati “Ibikorwa by’amashanyarazi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, …kuriya niko abantu bakwiriye kuba babaho. Gusanga uko abantu bakwiriye kuba babaho ukabona ko ari paradizo urumva ikiba kibura icyo aricyo, umuntu aho atamenya amata, amashanyarazi, ntamenya inzu abantu babamo, ntamenye ibikoresho biri mu mashuri, ikiba cyabujije ko abimenya ni cyo tukirwana na cyo.”

Yongeyeho ati “Ntabwo bikwiriye kuba igitangaza abantu kugira amashanyarazi, abana kujya kwiga, abantu kugira ubuzima bwiza, imihanda myiza, kugera ku majyambere bagizemo uruhare ubwabo ngo ibyo bibe ibitangaza, uwo bigezeho akumva ari igitangaza. Ntabwo aribyo. Iyo bibaye igitangaza bigaragaza ko haba hari icyabuze icyo ni cyo turwana na cyo kikava mu nzira.”

Kagame yavuze ko abatekereje ko iki gikorwa kibera muri Rweru bagize neza bitewe n’amateka hafite, asaba ko n’ubutaha byazabera ahantu nkaho. Yavuze ko Abanyarwand abakwiye gukorera hamwe bagatera imbere ku ruhare rwa buri wese.

Yavuze ko hakiri inzira ndende ngo Abanyarwanda bagere aho bifuza n’ubwo nyuma y’imyaka 22 urugamba rwo kubora igihugu rurangiye hagezweho ibintu byinshi.

Ati “U Rwanda aho rugeze nyuma y’imyaka 22 ni kure nyuma y’iyo nzira yo kwibohora, haracyari urugendo rurerure, …kwibuka akazi dufite mu byo tugomba gukora, inzitizi tukazivana mu nzira ibyo dushaka tukabigeraho.”

Yavuze ko umutekano ariwo musingi w’ibigerwaho mu iterambere, asaba abaturage gukomeza gukorera hamwe n’ubwo baba bafite ibitekerezo bitandukanye.

Ati “Icyangombwa ni ukwiha umutekano, turashaka gukomeza umusingi uduha ibikorwa biduha umutekano, gukora akazi mu bumwe, kuba hamwe tugakorera mu bumwe twubahana, twuzuzanya dukora ibikorwa bitandukanye biturutse mu bitekerezo bitandukanye bikavamo ubumwe ni imbaraga zituma twakomeza kubaka igihugu cyacu uko tubyifuza.”

Kagame yavuze ko nta muntu ugomba guhitiramo Abanyarwanda n’Abanyafurika aho bashaka kugana mu gihe bo nta muntu wabahitiyemo aho bageze.

Yagize ati “Nzahora mbibutsa ko nta we ufite uburenganzira bwo kutubwira, kuduhitiramo aho dushaka kugana n’uburyo dushaka kubaho, buri munsi abo muzagenda mubababona. Mujye mubabaza ngo umpitiramo gute aho nshaka kugana?

Aho nshaka kugana wahampitiramo gute, Abanyarwanda twaraparanganye ku buryo dukeneye abashaka kutubwira aho tugoba kugana, wanabishaka wabibwirwa n’Umunyarwanda mugenzi wawe.

Turi Abanyarwanda, Turi Abanyafurika… Abanyarwanda, Abanyafurika dukwiye kwihitiramo inzira itubereye, inzira iduha ubuzima bwiza. Kwibohora ntimuzibwire ngo ni inzu nziza, amashanyarazi…, kwibohora ni ukumenya ngo wowe uragana he, aho ushaka kugana urabigeraho ute.”

Kagame yavuze ko Kwibohora k’uyu munsi bifite agaciro kanini, mu kugeza Abanyarwanda aho bashaka kugera.

Ati “Kwiha agaciro ni ukwihitiramo, kumenya aho ugomba kugana, ni ukubiharanira, ni ukubirwanira, kwiha agaciro ntabwo bihendutse ntibipfa kuboneka gusa ngo bikugereho, kwiha agaciro abantu barahaguruka bagahangana kugira ngo babigereho… ibyo murabyiteguye?”

Perezida Kagame yongeye gushimira ingabo z’igihugu zitanga nyuma y’akazi kabo bakitabira n’ibikorwa biteza imbere abaturage, ibyo ngo bituma bihenduka cyane ugereranyije n’ikiguzi byagatwaye, kuburyo agaciro kagabanuka inshuro ehanu mu guhenduka.

-3160.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari nawe wari uyoboye urugamba rwa RPF rwabohoye Igihugu

Nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, ngo mu myaka itandatu ishize ubushakashatsi bwerekanaga ko aka karere kari ku myanya wa 19 mu bukire, aho abari munsi y’umurongo w’ubukire bari 48% ubu ngo aka karere kari ku mwanya wa cyenda, abari munsi y’umurongo w’ubukene bageze kuri 34%.

Source : Umuseke

2016-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Editorial 13 May 2016
Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali

Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali

Editorial 26 Sep 2021
U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

Editorial 16 Dec 2024
Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse  no kuri FDRL

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Editorial 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato
POLITIKI

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Editorial 06 Mar 2019
Kanye West na Kim Kardashian bari kubarizwa muri Uganda
HIRYA NO HINO

Kanye West na Kim Kardashian bari kubarizwa muri Uganda

Editorial 14 Oct 2018
Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika
IKORANABUHANGA

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Editorial 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru