• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kwibuka 25: RIB irasaba abaturarwanda kwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo

Kwibuka 25: RIB irasaba abaturarwanda kwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo

Editorial 08 Apr 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageneye abaturarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi rwasabye ko abantu bose bakwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo ndetse rwibutsa ko ibi byaha bihanwa n’amategeko.

Ubu ni ubutumwa RIB yanyujije ku rubuga rwayo

Muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ni byiza ko Abaturarwanda twese turushaho kuzirikana ikiduhuza tukamagana ikidutanya bityo tukirinda icyo aricyo cyose cyaduhungabanya haba ku buzima bwacu ndetse n’ibyo dutunze.

Niyo mpamvu dusaba Abaturarwanda bose kwirinda ibi bikurikira:

1.Ingengabitekerezo ya jenoside.

2.Guhakana no Gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi; nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ ingaruka za jenoside;

3. Guha ishingiro jenoside; nko gushimagiza, gushyigikira cyangwa kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro;

4. Kwiba, kwangiza, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi

5. Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

6. Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside; nk’ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu hashingiwe ku kuba yaracitse ku icumu rya jenoside.

Tuributsa Abaturarwanda bose ko ibi bikorwa byose bimaze kuvugwa bigize ibyaha bihanwa n’Itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryererekeranye n’Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano nayo.

Turasaba uwo ariwe wese wahura nabyo guhita abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku cyicaro kimwegereye cg guhamagara kuri nimero itishyurwa 166.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruboneyeho umwanya wo kwifatanya n’abandi Baturarwanda muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, tubashishikariza kwitabira gahunda zo kwibuka mu ituze.

2019-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 23 Feb 2022
Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Editorial 04 Jul 2023
Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Kamonyi: Abavuga rikumvikana basabwe kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kurengera abana

Editorial 31 Mar 2016
Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Editorial 22 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda
SHOWBIZ

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Editorial 29 Nov 2017
Gen Kabarebe yahaye impanuro  abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero  ry’ Impamyabigwi
Mu Rwanda

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Editorial 24 Apr 2017
Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa
Mu Rwanda

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Editorial 24 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru